Thursday . 5 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 5 March » Iran yatangije ibitero byo ku butaka ku Ba Kurde bo muri Iraq – read more
  • 5 March » Rura yatangaje ibiciro bishya by’ibikomoka kuri Peteroli – read more
  • 5 March » Inama y’abaminisitiri yemeje ifungurwa ry’abarenga 1800 – read more
  • 4 March » Santa Kinyera wari wungirije muri Ambasade ya Uganda mu Rwanda yapfuye – read more
  • 4 March » Nyagatare: Barasaba ko igishanga cy’umuceri gitunganywa – read more

Musanze: Imitangire mibi ya serivisi mu byangombwa by’imyubakire ni intandaro ya Ruswa

Thursday 9 December 2021
    Yasomwe na

Yanditswe na Umugiraneza Alice

Bamwe mu baturage bo mu karere ka Musanze baranega imitangire mibi ya serivisi ishingiye mu itangwa ry’ibyangombwa byo kubaka aho bavuga ko gusiragira kuri serivisi igihe kirerekire bituma hatangwa ruswa mu rwego rwo kwihutisha icyo umuntu akeneye nkuko bivugwa n’abaturage bo mu mirenge ya cyuve na Kimonyi.

Aabaganiriye na mamaurwagasabo.rw bavuze ko serivisi y’ubutaka ifite ikibazo cyihariye akaba ari yo mpamvu basaba ubuyobozi bushya kongera abakozi muri serivisi yitangwa ry’ibyangobwa by’imyubakire.

Uwitonze Noel ni uwo mu murenge wa Kimonyi, yagize ati "Leta y’u Rwanda yaradufashije iduha igishushanyombonera (Master plan) cyane cyane mu mugi yunganira Umujyi wa kigali ariko ikibazo kibamo gishobora kuba cyakururira umuntu gutanga ruswa ni uko iyo master plan irahari mu machini ariko kuri tere (terain) ntigaragara. Tukaba twasaba ubuyobozi, nkuko batanze amafaranga yo gukora master plan bajya ku ma site cyane mu mirenge yo mu mugi bagaragaze aho umuhanda unyuze bashinga imihati cyangwa imiravumba, kuko na kera imbibi zagaragazwaga n’imihati cyangwa imiravumba kugira ngo n’umuntu uje kugura cyangwa kubaka amenye aho imihanda inyuze."

Uwitonze akomeza avugako gutanga ruswa biterwa no kubura serivisi yihuse.

Ati "Ushobora kugura ikibanza cya milliyoni 10 kandi ushaka kubaka bityo ukareba umuntu ushinzwe imyubakire akamwikururaho, yewe ukamugira inshuti kugira ngo amuhe ruswa azakwemere kubaka."

Nyirasafari Sawiya, ni umuyobozi w’umudugudu wa Mwidagaduro ndetse akaba ahagarariye abandi mu murenge wa cyuve, yagize ati "Njyewe ndebye serivise y’ubutaka bikanyobera kuko nibaza impamvu ari yo serivisi itangwa nabi mu karere. Umuturage adepoza ibyangobwa bakamubwira ko byuzuye ariko agasiragira ukwezi, amezi 2 atarabona icyangombwo bityo rero nk’umuturage wateguye igikorwa cyo kubaka bigatuma atanga ruswa kugira ngo serivisi yihute; nubwo nta ruswa duhagazeho ariko uburyo serivisi itangwamo uhita ubonamo ruswa."

Akomeza avugako bagize amahirwe yo kubona umuyobozi w’akarere mushya, akabasura vuba bamusaba kubafasha ikibazo cy’imitangire mibi ya serivisi y’ubutaka ko niba bishoboka hakongerwamo abandi bakozi kuko hari abashomeri badafite akazi kandi babyize.

Ubuyobozi bwa akarere ka Musanze bwo buvuga ko uburyo bwo gutinda gutanga serivisi ko bigomba guhinduka.

Umuyobozi mushya w’akarere ka Musanze, Ramuli Jeanvier, atangaza ko gutinda gutanga serivisi bigomba gusobanurirwa umuturage impamvu atahawe iyo serivisi ku buryo bwihuse.

Yagize ati "Tugamba kubwira ibiro bishinzwe ibyangobwa by’ ubutaka n’imyubakire ko bagomba guhindura imikorere ndetse n’igihe serivise itangirwa kigatangazwa, kigashyirwa ku muryango ndetse nutabibonye agasobanurirwa ariko ntabwirwe ngo genda uzagaruke ejo, hagashyirwaho na nomero bityo utanyuzwe na serivisi ahawe akagana akarere tukamufasha."

Ubushakashatsi bwa Transparency International Rwanda buheruka bugaragaza ko Ruswa muri serivisi z’ubutaka ikomeje kuzamuka cyane, aho iri ku kigero cya 39% mu gihe mu zindi serivisi yagabanutse kugera kuri 2%.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru