Thursday . 5 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 5 March » Iran yatangije ibitero byo ku butaka ku Ba Kurde bo muri Iraq – read more
  • 5 March » Rura yatangaje ibiciro bishya by’ibikomoka kuri Peteroli – read more
  • 5 March » Inama y’abaminisitiri yemeje ifungurwa ry’abarenga 1800 – read more
  • 4 March » Santa Kinyera wari wungirije muri Ambasade ya Uganda mu Rwanda yapfuye – read more
  • 4 March » Nyagatare: Barasaba ko igishanga cy’umuceri gitunganywa – read more

Musanze: Impuruza ku bahoze batuye mu birwa bya Ruhondo, batewe impungenge no kwambuka ikiyaga buri munsi

Wednesday 11 May 2022
    Yasomwe na

Yanditswe na Ndayambaje Jean Claude

Bamwe mu baturage bo mu karere ka Musanze, Umurenge wa Gashaki bahoze batuye mu birwa byo mu Kiyaga cya Ruhondo kuri ubu batujwe hanze yacyo, baravuga ko batewe impungenge n’ingendo za buri munsi bakorera muri iki kiyaga bagiye ku matongo yabo, bakifuza ko bahabwa imirima aho batujwe kuko bahora barohama mu kiyaga bamwe bakahasiga ubuzima kuko nta bwirinzi mu bwato bwa gakondo bakoresha.

Ubwo umunyamakuru wa Mamaurwagasabo yageraga kuri ibi birwa biri mu kiyaga hagati bihanye imbibi na Burera (twin Lakes), yasanze hari abaturage bavuga ko bagowe n’ingendo za buri munsi mu mazi bakorera muri iki kiyaga, bagasaba Leta ko yareba icyo ikora bagahindurirwa imibereho.

Mukandekezi Suzana yagize ati, "Nahoze ntuye hano mu kirwa ariko ninaho imirima yanjye iba, kandi Leta nubwo yadukuyeyo nta bundi bushobozi my bijyanye n’imibereho dufite. Ubu mfite imyaka 50, urabona ko mpora muri aya mato kandi ntakundi nabigenza ngo mbeho. "

Uyu muturage abajijwe niba nta mpungenge baba bafite guhora bakoresha ubwato buri munsi yagize ati, "Impungenge zo ntizabura muri iki kiyaga, turarohama buri munsi bamwe bakahasiga ubuzima, tutaje kuri ibi birwa inzara yatwica."

Nyiranzabonimpa Divine yagize ati, "Twaramenyereye, tubyuka buri munsi tukaza gushaka ubwatsi bw’amatungo no kwita ku myaka yacu twahinze mu kirwa. Leta yaduhaye inzu gusa ariko se twaziriramo iki, ahubwo iyo baturekerayo tukiberayo ntacyo hari hadutwaye."

Twifuje kumenya icyo ubuyobozi buvuga kuri iki kibazo maze Umunyabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gashaki Munyentwari Damascene avuga ko nabo bibateye impungenge ariko batagereje abashoramari bazagura ibi birwa bakubakamo amahoteri bityo abaturage ntibongere gusubirayo.

Yagize ati, "Ubu dutegereje abashoramari ko bazubaka amahoteri kuri ibi birwa, cyane ko abaturage twabakuyeyo ariko hari bamwe bagisubirayo gukora imirimo itandukanye."

Abajijwe ku kijyanye no kuba hari abakoresha ubwato kandi batambaye imyenda yabugenewe irinda kurohama igihe habaye impanuka, yagize ati, "Ubwo abo ni abaturage baba badohotse kuko twabasabye ko umuturage wese wambutse agomba kuba yambaye umwambaro wabugenewe, kandi nibyo koko hari abakora impanuka bakarohama bitewe nuko rimwe na rimwe baba bananyoye agasembuye, ubu rero turasaba aba baturage kubahiriza amabwiriza igihe bibaye ngombwa ko bambuka amazi kandi dufite na Marine icunga umutekano wo mu mazi, turangera dukore ubukangurambaga."

Mu Kiyaga cya Ruhondo usanga kenshi higanjemo igitsina gore bakuze aribo bari mu bwato bupakiye ibintu ahanini bijyanye n’imyaka ndetse n’ubwatsi bw’amatungo.

Urujijo ni rwose kuri aba baturage bibaza uburyo Leta yabashakiye aho kuryama ariko ntibahe ikizababeshaho mu gihe benshi bifuza ubuzima bari babayeho mu birwa ngo kuko bahinga kandi bakagira ubuzima bwiza, mu mezi atatu ashize hari abaturage batikiriye muri iki kiyaga Kandi byaragoranye kubona imibiri yabo nubwo yageze nyuma ikaboneka.

Mu kiyaga cya Ruhondo harimo ibirwa bitwa Ubuhenesha, Abirihira, Abazigaba, Mwegerera, Akampyisi, Inyagasozi and Akanyirantoki, mu gihe mu kiyaga cya Burera harimo ibyitwa Birwa I, Birwa II na Bushongo.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru