Yanditswe na Ndayambaje Jean Claude
Bamwe mu banyarwanda bazwi nk’abasigajwe inyuma n’amateka bo mu karere ka Musanze, umurenge wa Musanze, Akagari ka Kabazungu mu mudugudu wa Rwunga baratabaza Perezida Kagame kubera ko barambiwe kurara hanze.
Aba baturage babitangarije umunyamakuru wa mamaurwagasabo ubwo yageraga mu murenge wa Musanze aho batuye mu nzu bigaragara ko zabasaziyeho, bakifuza ko bakubakirwa bagatura ahantu heza, cyane ko batishoboye.
Bavuga ko ikibazo cyabo babona ari Umukuru w’igihugu basigaje kukigezaho kuko abayobozi mu nzego z’ibanze babirengagije mu gihe cyose batakiye.
Umwe muri bo witwa Mutuyimana Esperansiya yagize ati: "Mbayeho nabi, ndi mugihangari, imvura iyo iguye turara duhagaze, mbese twatabarwa na Muzehe wacu Perezida Kagame kuko abayobozi b’inzego zibanze ntacyo badufasha. Unyuze hanze aba areba uko turyamye; twibaza niba turi mu gihugu kiri gutera imbere bikatuyobera."
Uyu mubyeyi bigaragara ko akuriwe akomeza agira ati: "Imbeho irara itwica ijoro ryose tukabura amahwemo, nk’ubu dore ndi hafi kubyara ndimo kwibaza umwana uzavukira muri iki kiraro, mbese nta muntu utwitaho badufata nkaho tutari nk’abandi l banyarwanda; tubayeho nabi pe."
Undi muturage witwa Mukera yagize ati: "Turara hano hameze nko mu kiraro cy’inka kandi abayobozi baza kumufotora buri munsi bakatubeshya ngo bazatwubakira ariko tugaheba , ntibashobora no kuza kuduha umuganda, keretse umubyeyi wacu Kagame ariwe uje kutwubakira akadushyira ahantu hazima."
Twifuje kumenya icyo ubuyobozi bw’Akarere buvuga kuri iki kibazo maze umuyobozi w’Akarere ka Musanze Ramuli Janvier, avuga ko iki atari ikibazo cy’umwihariko ku basigajwe inyuma n’amateka ahubwo bakomeje urugamba rwo kugenda babubakira kuko bagiye bahera kubabaye kurusha abandi.
Ati: "Mu Kagari ka Kabazungu ni ahantu twashyize umwihariko ku bufatanye na polisi, tugenda twubakira abatishoboye ndetse ntawavuga ko iki kibazo cy’abasigajwe inyuma n’amateka ntabwo ari umwihariko, ndetse dukomeje kugenda tububakira duhereye kubabaye kurusha abandi."
Uyu muyobozi akomeza avuga ko muri aka kagari ka Kabazungu ari ahantu bakomeje gushyira imbaraga kugira bgo abataratuzwa nabo bazatuzwe ndetse ngo bafite abandi bantu barimo gukorera nibabarangiza n’abandi bazubakirwa.
Iyo ugeze muri iyi miryango cyane abasigajwenyuma n’amateka utungurwa no kubona barara hanze ku karubanda ndetse usanga bafite n’abana bato hakibazwa ahazaza habo ukahabura.
Umuti w’iki kibazo uzaba uwuhe mu gihe imiryango ishinzwe kurengera umwana itaragira icyo ikora ku bana babarizwa mu miryango ’abasigajwe inyuma n’amateka, bishingiye kuba benshi muri bo batajya no ku ishuri bitewe n’ubuzima bubi babamo.





















