Thursday . 16 July 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 16 July » Lioner Messi yageze ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi cya 2026 – read more
  • 14 July » France na Espagne ziracakirana mu mukino wa 1/2 cy’Igikombe cy’Isi 2026: Mbappé na Yamal bahanganiye itike yerekeza ku mukino wa nyuma – read more
  • 13 July » Lamine Yamal yujuje imyaka 19: Umwana w’igitangaza ukomeje kwandika amateka muri ruhago y’Isi – read more
  • 13 July » BK Pro League Awards 2026: Abakinnyi babaye intyoza bashimiwe ku mugaragaro – read more
  • 9 July » Morocco irashaka kwihimura kuri France mu mukino w’ishiraniro wa 1/4 cy’Igikombe cy’Isi 2026 – read more

Musanze: Inkoni iravuza ubuhuha mu banyonzi

Wednesday 9 November 2022
    Yasomwe na

Yanditswe na Ndayambaje Jean Claude

Bamwe mu bakora umwuga wo gutwara abantu n’ibintu ku magare bazwi ku izina ry’Abanyonzi, bibumbiye muri koperative C.V.M, barataka inkoni n’inshyi bakubitwa n’ababayobora bagasaba ko bayoborwa neza badahutajwe.

Bavuga ko umuyobozi wabo afatanyije n’abashinzwe kubacungira umutekano ari bo babahohotera, babakubita iyo barengeje amasaha cyangwa babafatiye mu ikosa runaka.

Abaganiriye n’ikinyamakuru Mamaurwagasabo badusabye ko amazina yabo atagaragara mu itangazamakuru kubw’mutekano wabo.

Uyu twamuhaye izina rya Munyakazi, mu gahinda kenshi yagize ati: "Abayobozi bacu baraduhohotera, iyo watinze gutaha bagukura ku igare barimo kuguhutaza ndetse hari n’igihe badukubita inshyi, gusa ntakindi twakora, ushoboye agundaguranaga nabo."

Undi mushoferi w’igare yagize ati: "Baraduhutaza niyo waba ukiva mu rugo; banagusoresha yenda utarabona amafaranga, wayabura bagapakira igare nawe bakagukubita, ugahora kuko ntakivugira tuba dufite."

Perezida w’iyi koperative, C.V.M, Mutsindashyaka Evariste yahakanye aya makuru yivuye inyuma, avuga ko nta munyonzi barakubita, gusa avuga ko hari abanyonzi bajya bashaka kurwanya ababashinzwe mu muhanda.

Yagize ati: "Nta muntu numwe urakira ikirego cy’uko umunyonzi yakubiswe kuko haba RIB, police turakorana kandi buri koperative igira amategeko ayigenga, kandi uwakoze amakosa afite amategeko amuhana."

Nubwo bamwe bashyira mu majwi uyu muyobozi yabihakanye ndetse avuga ko nta munyonzi numwe aratunga urutoki.

Yagize ati: "Abo babivuga ni abashaka guharabika bafite icyo bashaka, ntabwo arinjye ukora ibikorwa byo gufata abanyonzi mba ndi mu kugenzura uko muri koperative byifashe, icyo rero ni ikinyoma cyambaye ubusa."

Kuri ubu mu Karere ka Musanze habarwa abanyonzi bagera 1254 bamaze kuzuza ibisaba bari muri sisiteme, mu gihe hari abandi batazwi umubare bakora kinyeshyamba.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru