Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more

Musanze: Intabaza ku bahoze mu kigo cy’imfubyi muri Terimbere Cáritas, bamwe baheze mu nzu kubera agahinda gakabije

Monday 3 February 2025
    Yasomwe na


Hari bamwe mu bahoze mu bigo by’imfubyi cyari kizwi nka Terimbere Cáritas baza gutuzwa mu mudugudu w’ubumwe n’ubwiyunge, uherereye mu mudugudu wa Susa, bagaragaza ko imyaka 20 igiye gushira badafite uburenganzira ku mitungo bahawe.

Aba bahose ari abana bo mu bigo by’imfubyi ubu bakaba barakuze, batujwe Umurenge wa Muhoza bikozwe n’Akarere ka Musanze bafatanyije na Cáritas.

Batangarije munyamakuru wa Mamaurwagasabo TV aho yabasanze muri uyu mudugudu ko inzu bubakiwe muri icyo gihe zabasaziyeho, ubu bari mu gihirahiro cyo kuzamenya amaherezo y’iki kibazo.

Sahoguteta Claude yagize ati: "Twabaga mu bigo by’imfubyi hirya no hino hanyuma iteka rya Perezida riza gukuraho ibigo by’imfubyi (orphans), nibwo rero akarere ka Musanze katuzanye hano bafatanyije na Cáritas, icyo gihe twari bato cyane, njye nari mfite 15. Imyaka irashyira indi igataha tubaza uburenganzira kuri ubu butaka dutuyeho rwaheze mu rungabangabo, dore izi nzu zigiye kutugwaho izindi zajemo ibihuru kubera ko bagenzi bacu bagiye bitaba Imana kubera imibereho mibi."

Undi witwa Mugabo John yagize ati: "Ntituzi aho duherereye, naje hano Mvuye mu kigo cy’imfubyi cyari Terimbere Caritas, ubu ntaburenganzira turahabwa. Tujya twumva ko abapadiri biyitiriye ubu butaka leta yadutujeho, tubumazeho imyaka hafi 20; n’uwagira ubushobozi bwo gusana ntiyabona uko ubikora, twageze hano nta terambere rirahagera none dore inzu twubakiwe zarashaje, turifuza ko ubuyobozi budukemurira iki kibazo."

Bamwe mu mfubyi bikingiranye mu nzu kubera agahinda bafite no kubura uwo bagatura

Bakomeza bavuga ko hari bagenzi babo bagiye bahunga bakava muri izi nzu bitewe n’ubuzima bubi ndetse ngo bari 15 gusa hari bamwe bagiye bitaba Imana abandi bagiye bagira ibibazo by’ihungabana kubera ibibazo by’ubuzima.

Bizimungu ni umuturanyi wabo, yagize ati: "Ubundi uyu mudugudu watujwemo ibyiciro bitandukanye, ubu hatuyemo abamugariye ku rugamba, Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Abasigajwe inyuma n’amateka, Impunzi zavuye muri Tanzania ndetse n’aba bana bahoze mu bigo by’imfubyi. Twebwe hano dufite ibyagombwa ariko twibaza impamvu aba bana badahabwa uburenganzira kuri ubu butaka batuyeho ,ko benshi muri bo babaye abagabo bafite abana, bazakomeza kuba mu cyuka gutyo gusa?"

Uyu ni umuturanyi w’aba bahoze mu bigo by’imfubyi, avuga ko bamwe bagiye kwicwa n’agahinda ko kubura uwo batura ibibazo bafite

Yakomeje agira ati: "Twasaba ubuyobozi kwinjira muri iki kibazo, twaje hano tuhababasanga bahamaze umwaka, ubutaka bwa caritas burazwi ntabwo abapadiri bagakwiye kuba babangamira aba bana kuko ni leta yahabatuje, ubu hari n’abaheranywe n’agahinda, baba mu nzu ndetse hari n’abandi bapfuye kubera ibibazo by’imibereho."

Inzu zahawe imfubyi zarashaje ntizemerewe kuzisana kuko Padiri yazibarujeho kandi ntazisana

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Kayiranga Theobald yabwiye MAMAURWAGASABO TV ko agiye gukurikirana iki kibazo.

Ati: "Ngiye kubaza iby’iki kibazo tumenye niba izi nzu zibaruye ku karere cyangwa kuri caritas, ariko uko byaba bimeze kose iki kibazo gikwiye gukemuka; mumpe umwanya mbaze ndongera mbasubize nimara kumenya uburyo iki kibazo giteye, ngiye kuvugana na Martin."

Twifuje kumenya icyo ubuyobozi bwa caritas buvuga kuri iki kibazo, maze duhamagaye umukozi wa caritas Nkunzwenima Samson ntiyabasha kwitaba telefone y’umunyamakuru, n’ubutumwa bugufi twamuhaye ntiyigeze abusubiza kugeza ubwo twakoraga iyi nkuru.

Iyo ugeze muri uyu mudugudu watujwemo aba baturage muri Susa usanga inzu zimwe mu nzu zawo zuzuyemo ibihuru bitewe bitewe nuko bagiye bazivamo bakajya gushaka ubuzima, hari n’izindi usanga banyirazo bifungiranyemo barahezemo kubera ibibazo by’ihungabana, banze kuvugana n’itangazamakuru.

Yanditswe na Jean Claude Ndayambaje

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru