Thursday . 5 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 5 March » Iran yatangije ibitero byo ku butaka ku Ba Kurde bo muri Iraq – read more
  • 5 March » Rura yatangaje ibiciro bishya by’ibikomoka kuri Peteroli – read more
  • 5 March » Inama y’abaminisitiri yemeje ifungurwa ry’abarenga 1800 – read more
  • 4 March » Santa Kinyera wari wungirije muri Ambasade ya Uganda mu Rwanda yapfuye – read more
  • 4 March » Nyagatare: Barasaba ko igishanga cy’umuceri gitunganywa – read more

Musanze: Inyubako zidafite inzira z’abafite ubumuga ziracyakoma mu nkokora kugera kuri serivise bakenera

Monday 28 March 2022
    Yasomwe na

Yanditswe na Umugiraneza Alice

Abafite ubumuga bo mu Karere ka Musanze bagaragaza ko kuba hakiri inyubako zidafite ahagenewe inzira z’abafite ubumuga bigikoma mu nkokora kugera byoroshye ahatangirwa serivisei bakenera.

Bamwe mu bafite ubumuga babwiye Mamaurwagasabo ko kuba hari inyubako zitorohereza abafite ubumuga kugera byoroshye ahatangirwa serivisi bikiri imbogamizi kuko babona serivise bakererewe mu gihe babuze uwo batuma.

Gikumi Gaudance ni ufite ubumuga wo mu murenge wa Muko, yagize ati: "Abafite ubumuga turacyafite imbogamizi nyinshi, nkanjye hari igihe njya gushaka serivisi nahagera ngasanga kugerayo ntibishoboka kuko nta nzira ihari yateganirijwe twe dufite ibibazo byihariye, bikaba ngobwa ko nsubirayo nkazashaka uwo ntuma. Nawe urumva igihe icyo kibazo kizakemukira, hari igihe ubura n’uwo utuma da!"

Gakwerere Fulgence nawe yagize ati: "Njyewe mbona hakwiye guhindura imyumvire, abantu bakumvako natwe nubwo dufite ubumuga ariko turi abantu, urambwira ukuntu umuntu akora umushinga wo kubaka inzu ya etaje zingahe ariko ugasanga yibagiwe inzira ishobora korohereza abafite ubumuga kubona serivisi.

Mbona ari imyumvire ikwiye kubanza guhinduka kuko hari nk’ingero zihari ariko ntashatse kuvuga, usanga naho byitwa ngo izo nzira zarateganije usanga ari umurimbo gusa nubundi ntiwanyuramo ngo ubashe kugera aho ugiye."

Ibi kandi byemezwa n’uhagarariye abafite ubumuga bo mu karere ka Musanze Uwitonze Hesron.

Avuga ko abafite ubumuga bashimira Leta y’u Rwanda ko ntako itagize ngo abafite ubumuga bahabwe agaciro ariko agashimangira ko hakirimo ibibazo, cyane icy’imyumvire.

Agira ati, "Haracyari ikibazo cy’imyumvire mu bantu cyo kudaha agaciro abafite ubumuga nkubu urajya gusaba serivisi agasanga nta nzira ihari ikugeza aho ushaka kugera, bikaba ngobwa ko uhamagara ngo baze bagufashe, rimwe na rimwe akakugereraho igihe ashakiye ndetse n’uburyo akwakiriyemo ugasanga nta gaciro bifite; urumva aho agusanze ni ho akubariza ikibazo ufite haba muri koridoro cyangwa hanze rimwe na rimwe ukaba wagira n’ipfunwe ryo kwirekura ngo umubwire ikibazo cyawe uko giteye."

Uyu muyobozi akomeza avuga ko hakwiye gukorwa ubukangurambaga uhereye mu nzego z’ibanze bwo guha agaciro abafite ubumuga.

Ati: "Birashoboka ko hari inyubako zubatswe kera zitateganije inzira zorohereza abafite ubumuga guhabwa serivisi; hakagombye kubaho icyumba cyihariye cyakirirwamo ufite ubumuga naho ibyo gupfa kumubariza ibibazo bye ku karubanda ntibidushimisha.

Usanga byitwa ko izo nzira zateganyijwe ariko usanga zitujuje ibisabwa ku buryo ufite ubumuga ahanyura bikimugoye, twebwe tukabifata nkaho bazishyiraho byo kwikiza."

Ubuyobozi bw’akarere ka Musanze bwo butangaza ko iki kibazo cy’inzira zorohereza abafite ubumuga guhabwa serivisi bagiye kugikemura, inyubako nshyashya zikajya zigomba kubanza kureba ko bateganije izo nzira.

Kamanzi Axcele ni umuyobozi wa karere ka Musanze w’ungirije ushinzwe imibereho myiza, yagize ati, "Nibyo hari inyubako nyinshi zagiye zubakwa kera ziheza abafite ubumuga cyane cyane ubumuga bw’ingingo ku buryo adashobora kuzamuka ngo agere aho serivisi zitangirwa.

Kugira ngo dukemure ikibazo rero ni uko inyubako shyashya zirimo kubakwa dukoresha uko dushoboye tukamenya niba iyo nzira yarateganijwe, by’umwihariko iz’amagorofa zo tumuha icyangombwa cyo gukora, tugomba kumenya niba abafite ubumuga bagera muri nzu zose zizo nyubako, ariko inyubako zari zisanzweho iyo agiye kuvugurura tumusaba ko agena inzira yabafite ubumuga, n’abafite inyubako zidafite iyo nzira tubasaba ko bagene uburyo ufite ubumuga yaboboba serivisi."

Akomeza avuga ko iyo amabwiriza ari mashyashya kuyashyira mu bikorwa rimwe narimwe hari igihe atanozwa nkuko bikwiye.

Ati: "Umuntu ufite ubumuga agomba kubona serivisi nk’umuntu udafite ubumuga kuko u Rwanda rwacu ntiruheza."

Guhera 2017, mu karere ka Musanze hari abafite ubumuga bagera kuri 6245 mu gihe hateganywa gukorwa irindi barura kuko muri icyo gihe gishize hari abiyongereyemo ndetse n’abacikanwe.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru