Thursday . 5 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 5 March » Iran yatangije ibitero byo ku butaka ku Ba Kurde bo muri Iraq – read more
  • 5 March » Rura yatangaje ibiciro bishya by’ibikomoka kuri Peteroli – read more
  • 5 March » Inama y’abaminisitiri yemeje ifungurwa ry’abarenga 1800 – read more
  • 4 March » Santa Kinyera wari wungirije muri Ambasade ya Uganda mu Rwanda yapfuye – read more
  • 4 March » Nyagatare: Barasaba ko igishanga cy’umuceri gitunganywa – read more

Musanze: Inzara iravuza ubuhuha ku ishuri ribanza rya Gahondogo, mu bana 1000 harya abagera kuri 300

Monday 17 January 2022
    Yasomwe na

Yanditswe na Ndayambaje Jean Claude

Abenshi mu banyeshuri bo ku ishuri ribanza rya Gahondogo barataka inzara kubera ko bagenzi babo bajya kurya ifunguro rya saa sita bo ntibagaburirwe kuko ababyeyi babo batishyuye amafaranga 200Rwf yo kurya ya buri munsi, mu gihe abyeyi bamwe bavuga ko batahorana amafaranga ya buri munsi yo guha umwana kugira ngo arire ku ishuri, muri gahunda ya "School Feeding" kandi hari n’ushobora kuba afite abana barenga 3 biga kuri icyo kigo.

Hari ku isaha ya saa saba n’iminota 20, kuri uyu wa Gatanu tariki ya 14 Mutarama 2022, ubwo umunyamakuru wa Mamaurwagasabo yageraga kuri iri shuri riherereye mu murenge wa Musanze, akagali ka Cyabagarura, mu gasantere ka Gahondogo, atungurwa no gusanga abanyeshuri bamwe bicaye hanze barunguruka bagenzi babo mu idirishya barimo gufata ifunguro rigenewe saa sita nubwo barifataga saa munani z’amanywa, mu gihe bose bategereje gusubira mu ishuri bagakurikira amasomo y’ikigoroba.

Umunyamakuru yegereye bamwe muri abo banyeshuri batarimo gufata ifunguro bamubwira ko ababyeyi babo batabahaye amafaranga, ibiceri 200 yo kurya uwo munsi.

Kuri iki kigo bimenyerewe ko harya umunyeshuri waje kwiga mu gitondo azanye ibiceri 200, gahunda yahindutse nka risitora zisanzwe aho umuntu urya ariko uko yitwaje ayo kwishyura. Nta buryo bwigeze bushyirwaho bwo gutanga amafaranga ku gihembwe ngo hagaburirwe bose banamenyekane abakwiye gufasha na Leta kuko batishoboye kugira ngo badasigara batariye.

Umwe muri bo wiga mu mwaka wa gatatu yagize ati “Njyewe Mama ntabwo yampaye amafaranga yo kurya uno munsi.”

Umunyamakuru yagerageje kugera mu gikoni ahategurirwa amafunguro, abaza abateka umubare w’abana bateguriwe ifunguro uwo munsi bavuga imibare igenda ihindagurika ariko uwo munsi hatekewe abagera ku 161 mu bana barenga 1000 biga kuri icyo kigo.

Abajijwe impamvu bigeze saa munani (14h00) bataratanga ifunguro, umwe mu batetsi yavuze ko batinda kubona imibare y’abo bari butekere uwo munsi.

Umwe muri bo utashatse gutangaza amazina ye yagize ati “None se twabigenza dute ko batinda kuduhereza imibare y’abantu bagomba kurya; hari igihe tugaburira 120, 126, 110, ababyeyi ba hano banze kwishyurira abana amafaranga yo kurya bamwe bajya kwirirwa iwabo."

Abana bemerewe kujya kurya ni abaje bitwaje amafaranga 200 mu gitondo

Umunyamakuru yagerageje gushaka umuyobozi w’ikigo ngo agire icyo avuga ku mubare muke w’abana bashoboye kubona iifunguro mu gihe abandi bari kwicwa n’inzara asanga yagize impamvu yo gutabara bityo ntari ku kigo.

Twegereye abarimu batubwira ko ababyeyi barerera kuri iryo shuri banga guha abana babo amafaranga ya buri munsi yo kurya.

Bamwe mu bana batazanye 200Rwf yo kurya barunguruka bagenzi babo bari kurira mu ishuri

Abarimu muri rusange batubwiye gutya “Nonese abana tuzabagaburira batarishyuye? Imyumvire y’ababyeyi kuri iyi gahunda yo kugaburira abana babo iracyari hasi.”

Undi umwe yatubwiye mu ibanga uburyo mbere bageragezaga gushakisha uburyo ababyeyi bakibwiriza bakishyura.

Yagize ati “Mbere ari ubwo twageragezaga kubafungira mu ishuri (abatishyuye) kugira ngo ababyeyi babo turebe ko bakisubiraho bakagira umuhate wo kwishyura ariko twabonye nubundi bitari kuba byiza ku mwana turabireka.”

Hari ingaruka ku myigire y’umwana utariye ku manywa

Umwe yagize ati “Hari igihe twigisha abana bamwe batariye saa sita ugasanga bari gusinzira mu ishuri yicaranye na mugenzi we wabafashe amafunguro, rimwe na rimwe ugasanga umwana aradutorotse kubera ko ikigo kitazitiye. Asaba agahushya ko kujya hanze ariko kubera ko ashonje agahitamo guhita atoroka ikigo akajya gushaka icyo kurya iwabo.”

Aba barezi bakomeza bavuga ko byanze bikunze bizagira ingaruka ku myigishirize, bati “Sinzi niba tuzarangiza porogarame bitewe n’iyi gahunda. keretse leta ivuzi iti abana bose nibarye batishyuye, aha ho abana bakunda kwiga pe, ariko ubu niba dutangira amasomo Saa 14h00’ zirenga hari amasaha azatakariramo."

Ababyeyi bavuga ko kubona ibiceri 200Rwf bya buri munsi batayabona.

Hari ababyeyi barerera kuri iki kigo bavuga ko babona Minsiteri y’Uburezi (MINEDUC) ishyiramo umusanzu muke kandi ababyeyi bafite amikoro make.

Hari uwatubwiye ati "Nkubu mfite abana babiri hano n’abandi babiri ku kindi kigo, urumva rero kubishyurira ayo mafaranga ya buri munsi ntabwo nayabona, ahubwo nayaguramo ibijumba tukabisangirira mu rugo twese kandi bagasubira ku ishuri bameze neza."

Undi mu batuye hafi y’ikigo yagize ati "Niba Leta yashyizeho iyi gahunda yo kugaburira abana ku ishuri yari kugena byibuze amafaranga azamutunga, kuko igiceri cya 50rwf leta itanga ntigishobora kugaburira umwana pe! Ahubwo abana bacu baradindiye, dore nkubu barinjira saa 15h00’, muzatuvuganire."

Undi mubyeyi yagize ati "Babanje kujya bafungirana abana bacu mu mashuri bakabwirirwa, umwana nk’ejo wamwohereza ku ishuri ntajyeyo atinya ko ari bubwirirwe, ubwo rero bava mu rugo bariye, amasaha y’ikigoroba aburizwamo."

Bamwe my bana batariye ku ishuri bahitamo gutoroka ikigo bakajya mu gasantere abandi bakajya kurya iwabo

Umubuyobozi w’ishuri avuga iki kuri iki kibazo

Nsanzabaganwa Alex ni umuyobozi w’ishuri rya Gahondogo avuga ko ababyeyi barera kuri iri shuri bagifite imyumvire iri hasi kuri iyi gahunda akaba ariyo mpamvu batangiye gukora ubukangurambaga, bagirana nabo mu nama nyinshi kugira ngo bumve iyi gahunda nziza ya leta.

Yagize ati "Tugitangira iyi gahunda twagubiriraga abana bose uko ari 1000 kirenga nta kibazo dufite kuko leta hari amafaranga yari yarashyizemo, ariko aho dutangiriye iki gihembwe, ababyeyi ntibashaka kwishyurira abana ngo nabo bajye bafatira amafunguro ku ishuri. Gusa kuri ubu turimo kugaburira abarenga 200, ababyeyi ntibarashyira mu bikorwa iyi gahunda Nziza ya leta."

Uyu muyobozi akomeza avuga ko impamvu rimwe na rimwe batinda kurira ku gihe ari uko usanga umwana azanye amafaranga atinze, bikagorana kumenya abo bagomba kugaburira ibigenewe saa sita.

Akomeza agora ati "Birumvikana ko hakenewe ubukangurambaga; babyeyi bakumva neza iyi gahunda ko yaje korohereza abana.

Umuyobozi ushinzwe Uburezi mu murenge wa Musanze Annociata Uwitonze, yatubwiye ko iki kibazo atari akizi, agiye kugikurikirana.

Yagize ati "Iki kibazo nibwo njye ncyumvise, ngiye kugikurikirana, kuko muri uyu murenge wa Musanze ibigo byose dufite, hafi ya byose abana bose bararya ku ishuri, ubwo rero sinibaza impamvu ku Gahondogo hakiri icyo kibazo.

Gahunda yo kugaburira abana bose ku mashuri yashyizweho na Leta y’u Rwanda mu mwaka ushyize wa 2021, igamije korohereza abana gukurikira amasomo neza badashonje cyangwa ngo bananizwe n’urugendo ruva mu rugo nyuma yo kuva kurya, kuko bamwe wasangaga banga kujya ku ishuri kubwo kubura ibyo kurya.

Leta yishyurira buri mwana amafaranga agera kuri 50rwf ku munsi yunganira ayo umubyeyi aba agomba kwishyura nk’umusanzu we mu kugaburira umwana ku ishuri nkuko yamugaburira iwe mu rugo ifunguro rya saa sita.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru