Thursday . 5 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 5 March » Iran yatangije ibitero byo ku butaka ku Ba Kurde bo muri Iraq – read more
  • 5 March » Rura yatangaje ibiciro bishya by’ibikomoka kuri Peteroli – read more
  • 5 March » Inama y’abaminisitiri yemeje ifungurwa ry’abarenga 1800 – read more
  • 4 March » Santa Kinyera wari wungirije muri Ambasade ya Uganda mu Rwanda yapfuye – read more
  • 4 March » Nyagatare: Barasaba ko igishanga cy’umuceri gitunganywa – read more

Musanze: Inzira y’Umusaraba ya Kamashazi biciye ababyeyi abireba n’amaso muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Monday 11 April 2022
    Yasomwe na

Yanditswe na Ndayambaje Jean Claude

Kamashazi Dina ni umwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, atuye mu karere ka Musanze, kimwe n’abandi bana barokotse, bamwiciye ababyeyi abireba n’amaso, babicira ahahoze hitwa muri Komine Mukingo, ubu ni mu murenge wa Busogo.

Mu buhamya bugaragaza inzira y’umusaraba yanyuzemo, Kamashazi Dina yabwiye umunyamakuru wa mamaurwagasabo ko ubwicanyi bwatangiye mu 1990 ubwo Jenoside yari itangiye kugeragezwa, icyo gihe abahoze bitwa ba Resikonsabure batangiye gutotezwa, bakubitwa bikomeye bakabyimba ibirenge batangira kubura aho berekeza.

Kamashazi yagize ati "Muri 1990 nibwo bafashe umubyeyi wanjye (Papa) bajya kumufungira hano kuri komine ya Mukingo, ubu ni mu murenge wa Busogo, hanyuma baje kumufungura igihe gito, bakajya babajyana ku marondo bakabakubita bakabyimba ibirenge. Muri 1991 ba Resiponsabure twari duturanye nibo baje gufata ababyeyi bacu, ubwo dusigara mu rugo twabuze aho duhungira tubura amahwemo."

Kamashazi akomeza avuga ko rimwe hari igihe bari mu rugo ari mu gitondo saa moya hanyuma haza uwitwa Bugeri ambwira umubyeyi we ko agomba gupfa byanga bikunze, ndetse bakaba baraje babaririza bati wa mukobwa wawe arihe, babaza Nyirakuru wa Kamashazi.

Akomeza agira ati "Icyo gihe tukiri mu rugo haje umugabo wari umugaride witwa Bugeri, abwira Mama ati ’Urapfa mu gitondo unyitegure saa 19h00’, Mama arabyemerera kuko ntayandi mahitamo. Ubwo mu gitondo wa mugabo koko yaraje mama arihisha hanyuma nyogokuru wanjye yari yicaye mu mbuga turi kumwe nawe baramubaza bati ’Wa Mukobwa wawe arihe "agira ati "ari konsa umwana’. Umwicanyi agenda akubita agatoki ku kandi avuga ati ’nubundi ntaho ampungira ndagaruka nimugoroba."

Akomeza avuga ko hari umugabo witwaga Ndwaniye Zakariya, wari umupasiteri mu itorero ry’Abadivantisiti b’umunsi wa Karindwi, rimwe ngo yaje yiruka cyane avuga abwira nyina wa Kamashazi ati ’hunga’ kuko yari abonye wa mwicanyi Bugeri azanye Kamarijiga (impiri bakoreshaga bica Abatutsi ) ari kumwe n’abahoze ari Abatwa.

Kamashazi, agira ati "Mama abwira uwitwaga Bizi w’umwicanyi ati ’uranyicira abana umaze kunyica."

Ubwo twagiye mu nzu tuvuza induru, aragenda avuga ngo nubundi ndagaruka ndabifitiye. Hanyuma twe twarahunze tujya ku rusengero, dukizwa n’Inkotanyi.

Kamashazi Dina ashimira Inkotanyi zabarokoye, kuri ubu bakaba barongeye kugira ikizere cyo kubaho nubwo basigaye ari imfubyi, ndetse avuga ko abagoreka amateka bagomba kumenya ko Jenoside yatangiye mu 1990 cyane ko ari naho Se umubyara yishwe urw’agashinyaguro.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru