Hari abaturage bo mu karere ka Musanze, umurenge wa Muhoza, bavuga ko inzu zabo zizagwirwa n’ibiti by’ishyamba rya Me. Christine Uwamahoro Nyiranzayino.
Ni abaturage bo mu Kagari ka Ruhengeri mu mudugudu wa Susa ahaherereye iri shyamba, bavuga ko nyiraryo yanze kubumva ngo ahe agaciro impungenge bafite.
Aba baturage bavuga ko ibiti by’iri shyamba ibyegereye inzu zabo byegamye ku nzu bakavuga ko bishobora kuzabasenyera mu minsi iri mbere.
Umwe muri bo witwa Solange yagiye ati: "Dufite ikibazo cy’uko iri shyamba ritubangamiye, murabona ko ryegamiye ku nzu zacu, urabona ko igipangu cyanjye cyasadutse kubera iri shyamba, tugerageza kuvugana na nyiraryo akatwima amatwi, ndetse dufite impungenge ko umuyaga ushobora kuza ukarandura ibi biti bikwagwira inzu zacu, turasaba ko yaridukiza, tukagira amahoro".
Undi muturage yagize ati:" Njyewe nagaragarije Me Christine ikibazo gihari araza arareba ntiyagira icyo avuga, ubwo nagiye kureba umukuru w’umudugudu ntiyamushobora, Gitifu w’akagari nawe ngo ntiyamushobora, yewe nagiye no ku karere Meya ntacyo yakoze; ubuyobozi bwose narabutabaje kuri iki kibazo ariko baramunaniwe. Inzu yanjye izagwa kubera ibi biti, yarambwiye ngo ibati nirijya ritoboka njye ndisimbuza irindi."
Bakomeza bavuga ko usibye kuba iri shyamba ribangamiye inzu ngo ryabaye n’indiri y’abajuru , ngo baraza bagatobora inzu zabo bakaryihishamo yewe ngo nta numwenda bashobora kwanika hanze ngo habe no ku manywa y’ihangu.
Twifuje kumenye icyo nyirubwite avuga kuri iri shyamba rye ribangamiye abarituriye maze ku murongo wa Telefone asubiza abanyamakuru ko bakora icyo bashaka, ngo nta shyamba afite ribangamiye abaturage ikindi ngo si we wenyine ufite ishyamba muri Musanze.
Yagiye ati: "Ariko se ubu ngiye kujya mpora mu binyamakuru mwo kabyara mwe! Amashyamba ni menshi muri Musanze, mubanze mumenye ngo ishyamba rya Christine niryo ribangamiye abaturage, namwe mujye mushyira mu gaciro, ubu se ndajya mvugana n’abanyamakuru buri munsi, mwibeshye iryo shyamba ntabwo ari iryanjye, ibyo ntacyo nabivugaho mumbabarire rwose, ishyamba ryanjye ntabwo riri mu baturage."
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Muhoza Bwana Manzi Jean pierre yavuze ko basabye Me Christine gukuraho ibiti by’iri shyamba bibangamiye abaturage, ngo kuko icya mbere ari ukubungabunga ubuzima bw’abaturage.
Yagize ati: "Igisubizo ni kimwe kuri biriya biti, Nyiraryo twamusabye kurikuraho ibibangamiye abaturage akabikuraho kandi ntabwo yatunaniye; icyambere ni raporo ituruka ku mudugudu, Akagari , umurenge noneho akarere kakatwemerera ko ibi biti bikurwaho, kandi twarivuganiye tumusaba ko abikuraho ntabwo bitwara igihe kinini."
Ni ikibazo aba baturage bavuga ko bamaranye igihe kirekire aho ngo bakibwira inzego zitandukanye zikabizeza ko gikemura ariko ngo amaso agahera mu kirere bitewe n’imbaraga uyu Munyategeko Me Christine akoresha.
Iri shyamba riri ku muhanda uzwi nko ku mapave uturuka kuri Kalisimbi werekeza mu kizungu.
Yanditswe na Jean Claude Ndayambaje



















