Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more

Musanze: Isoko rya Kinigi ntirigira ubwiherero

Friday 19 January 2024
    Yasomwe na

Abacuruzi n’abarema isoko rya kinigi barataka umwanda ukabije uterwa no kutagira ubwiherero rusange.

Ni isoko ryubatse muri santere ya Kinigi mu karere ka Musanze, bamwe mu barirema bavuga ko iyo abantu babuze aho bikiranura n’umubiri bihagarika ku bikuta by’inzu, ibintu bavuga ko bikomeje kubatera ipfunwe ngo kubera ko bagakwiye kugira ubwiherero bwiza nk’abantu basurwa n’aba mukerarugendo buri munsi.

Mu kiganiro n’umunyamakuru wa mamaurwagasabo ubwo yageraga muri iri soko umwe muri aba baturage witwa Harerimana Emmanuel yagize ati: "Dufite ikibazo cy’ubwiherero rusange, hano mu isoko rya kinigi abantu barema isoko usanga biherera ku nzu z’abandi bikaduteza umwanda kandi iyi santere ni santere yagakwiye kwiyubaha kuko iri mu gace gasurwa n’abashyitsi cyane. Leta itwubakiye ubwiherero ikibazo cy’umwanda cyagabanuka, turasaba ubuvugizi mu nzego zose kuko bimaze igihe kirekire."

Undi muturage yagize ati: "Twarumiwe, ni gute isoko ringana gutya ritagira ubwiherero koko, turiyeranja tukajya kwihengeka ku nzu kubera ko ntakundi twabigenza, ubu rero namwe murabona ko ari umwanda ukabije rwose, ubu se aba bazungu ko bakunze kuza hano murabona batazatunyuzamo ijisho, biteye isoni kubona nta bwiherero rusange iri soko rigira."

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Bwana Nsengimana Claudien yavuze ko byaba ari ikibazo gikomeye kuba abantu barubatse isoko ritagira ubwiherero.

Yagize ati: "Haramutse harubatswe igikorwa remezo nk’isoko bakibagirwa ubwiherero cyaba ari ikibazo nacyo gikwiye gushakirwa igisubizo mu buryo bwihuse, buriya ubwiherero ahandi bubyazwa n’umusaruro, abantu bashobora kureba niba isoko ritari ryarateganije icyo gikorwa kugira ngo bihite bikorwa mu buryo bwihuse kugira ngo abaturage babone aho biherera, bigiye gukorwa vuba rwose."

Isoko rya Kinigi ryubatswe mu murenge kinigi, umurengwe ufatwa nk’igicumbi cy’ubukerarugendo bitewe nuko ariho ubarizwamo ingangi zikunda gusurwa buri munsi n’abashyitsi baturutse imihanda yose bagasiga madovise. Muri aka gace kandi niho habarizwa hoteli za mbere zihenze mu Rwanda.

Abashinzwe isuku barabutswe umunyamakuru bihutira kujya gukuraho umwanda (amazirantoki) wuzuye inyuma y’inzu z’amaduka

Bahoze bajya gutira ubundi bwiherero bwo mu murenge wa Nyange ariko nabwo kuri ubu bwaruzuye ntibugikoreshwa

Yanditswe na Jean Claude Ndayambaje

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru