Umugiraneza Alice
Kazanwenimana Monique w’imyaka 70 y’amavuko avuga ko nyuma yo kurwara covid19 akayikira ababajwe n’abantu bagifite imyumvire ivuga ko nta covid19 ihari, kuri we agasanga babiterwa nuko batarayirwaza cyangwa ngo bayirware ariko bidakwiye ko bashyira imbaraga mu kuyirinda ari uko yabagezeho.
Uyu mukecuru utuye Murenge wa Cyuve, akagari ka Rwebeya ni umwe mu bageze mu bageze mu zabukuru barwaye covid19 bakayikira kandi byaragaragaye ko bari mu byiciro by’abo ikunze kwibasira ikabazahaza ndetse ikaba yanabahitana byoroshye.
Mu buhamya yahaye umunyamakuru wa mamaurwagasabo, yagize ati "Njyewe ntaramenya ko ndwaye covid19 nafashwe numva ndimo kuyengera; nkumva nahora niryamiye gusa, nkajya kugura imiti yo muri foromasi ariko nkumva ntacyo birimo gutanga nkarushaho kuremba. Nyuma nibwo numvise kuri radio bari kuvuga ko hari ibitaro biri gusuzuma covid19 ku mafaranga make ibihumbi 10,000fw kuko ku bitaro bya Leta yari 50,000fw, njyayo basanga mfite covid19.
Nkimara kubona igisubizo cyuko nanduye covid19 nahise numva ko nta kundi ngiye gupfa; numva rwose ndabyakiriye numva ntazayikira nkurikije uko numvaga kuri radiyo abandi bari gupfa hirya no hino ku Isi."
Yakomeje agira ati "Banzanye mu rugo ababihuguriwe bampa amabwiriza y’uko ndibwitware mu burwayi bwanjye, babwira nabo tubana kwirinda bambara neza agapfukamunwa kandi bamara kumpereza ikintu bagakaraba intoki n’amazi cyangwa umuti."
Kazanwenimana avuga ko yahise yisanga mu irungu rikomeye yatewe n’akato yagombaga guhabwa nk’umuntu wanduye icyorezo gishobora kwandura ku bandi.
Ati "Naje gushyirwa mu kato n’abaturanyi; uwamenye ko narwaye ntiyagarutse iwanjye yewe, hari n’utwana tw’abaturanyi twazaga hano bahise batubuza kugaruka nasigaranye n’umuryango wanjye gusa bakanyitaho banshakira ibintunga ndetse n’imiti bantegetse.
Nahatakarije byinshi cyane kuko byasabaga ko ibyo bambwiye byose mbishaka, byaba ari ibyo muganga yantegetse byaba ibyo atantegetse byose naraguraga. Ngereranije nakoresheje nk’ibihumbi hagati ya 80 na 100 kandi byangizeho ingaruka kuko n’ubukungu bwahise busubira hasi."
Nubwo byamukenesheje cyane, uyu mukecuru avuga ko yagerageje gukukirikiza amabwiriza yose muganga yamuhaye bituma ku bw’amahirwe asubira kwa muganga kwipimisha asanga nta virusi ya corona ikiri ku maraso ye.
Mu marangamutima menshi imbere y’umunyamakuru yongera kumwenyura ati "Narishimye cyane".
Kuri mukecuru Kazanwenimana mu nama agira abandi asanga igihe kigeze ngo abataremera ko COVID-19 ihari bahindure imyumvire.
Ati "COVID-19 irahari; ntabwo ari ngombwa ko uyemera ari uko wayirwaye ,wayirwaje cyangwa ari uko wasohoye ikirago mu nzu washyinguye. Kandi kwirinda biroroshye, ni ugapfuka umunwa neza, bagashyira kandagirukarabe ku nzu zabo, icyo ukozeho cyose ugakaraba intoki n’isabune n’amazi meza."
Ubuyobozi bw’umudugudu Kazanwenimana atuyemo buvuga ko kubonera amakuru ku gihe byabaye imbarutso yo guhangana na covid19 ku bagiye bandura iki cyorezo muri uwo mudugudu.
Dushimimana Thierry, ni Umukuru w’umudugudu wa Mubuga, yagize ati "Icyadufashije guhangana na covid19 nuko habayeho ubufatanye n’ikigo Nderabuzima cya Muhoza haboneka umurwayi mushya bagahita babahera amakuru ku gihe, bityo tugahita duhabwa umukoro wo kubakurikira tukamenya uko biriwe nuko baraye, tukabafasha no kubegereza imiti bakeneye kugira ngo bakomeze kwitwararika."
Imibare itangwa na Ministeri y’Ubuzima buri munsi igaragaza ko abamaze kwandura mu minsi 7 ishizw ari 113 mu gihe abakize muri iyo minsi ari 0, abamaze guhitanwa nayo kuva yagera mu Rwanda ni 1342.















