Yanditswe na Ndayambaje Jean Claude
Bamwe mu basaza bo mu karere ka Musanze, baravuga ko biyemeje gusiga abakecuru babo bakajya kurara izamu bya ’mbuze uko ngira’ bitewe nuko badahabwa inkunga y’ngoboka yunganira abageze mu zabukuru.
Babitangarije umunyamakuru wa mamaurwagasabo ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga w’abageze mu zabukuru ku nsanganyamatsiko igira iti: "Abageze mu zabukuru isoko tuvomaho".
Basaba guhabwa ubufasha buhabwa abandi kugira ngo nabo bareke kujya kurara hanze mu mbeho kandi imyaka bagezemo ari iyo kwitabwaho.
Ndayumujinya Philippe yagize ati: "Kuza kurara izamu hano ni amaburakindi, none se waguma mu rugo ukabaho ute; nyine iyo ubonye akazi ka nijoro uragakora ukwezi kwarangira ukabona ayo mafaranga."
Benshi muri aba basaza bari mu kigero cy’imyaka 70 kugeza kuri 80 ndetse bamwe bavuga ko baba bafite n’uburwayi butandukanye burimo na asima (Asthma), iyo bageze mu muyaga birushaho kuba bibi.
Munyentwali Didas yagize nawe yagize ati: "Njye nta VUP ya Leta mbona eta kandi ndi umusaza, nakabaye nguma mu rugo nkita ku mukecuru wanjye ariko niryamira ku muhanda, mu gihe uwiwanje nawe arara mu rugo."
Uhagarariye abageze mu zabukuru mu karere ka Musanze, Rugaba Evariste yavuze ko ibyo bitari bikwiye ku bantu bari muri icyo kigero.
Yagize ati: "Abageze mu zabukuru bari bakwiye kuguma mu rugo bagafashwa na leta nk’uko isanzwe ibikora, ntibakwiye kujya kurara izamu."
Rugaba akomeza avuga ko hari n’abasaza cyangwa abakecuru bifata nabi, aho abasaba kugira imyitwarire myiza ibabereye bakirinda gusaza nabi kandi bari mu gihugu kibakunda.
Umuyobozi w’Akarere ka Musanze Ramuli Janvier yavuze ko abageze mu zabukuru baba bagomba kwitabwaho bagahabwa VUP ariko harebwe niba koko nta bundi bushobozi bafite.
Yagize ati: "Turabasaba mwebwe abageze mu zabukuru gukora amatsinda mugategura imishinga, tukabafasha, kuko hari ubufasha buba bwarabagenewe bityo rero mu mugomba gukoresha aya mahirwe."
Abajijwe ku basaza bajya kurara izamu bitewe nuko badahabwa VUP yagize ati: " Burya hari n’umusaza ushobora kujya kurara izamu atari ukuvuga ngo yabuze ubwo bufasha ahubwo ari ya ngeso, yo kumva yajya ko udufarangs twose aba agomba kutujyana mu kabari, ubwo rero hagomba kurebwa niba koko hari uwirengagijwe nawe agafashwa."
Leta y’u Rwanda yakoze ibishoboka byose kugira ngo abageze mu zabukuru bajye bahabwa ubufasha kuko nta maraga zo gukora baba bagifite mu gihe ntawokubitaho bafite mu muryango gusa hari bamwe babona ubu bufasha abandi ntibabune ndetse rimwe na rimwe ubu bufasha bukaza butinze .
Kuba aba basaza barara izamu ku maduka benshi bavuga ko bahabwa itica ntikize , ngo uwo bahemba menshi ari amafaranga ibihumbi icumi, 10.000rwf, mu gihe hari n’abicwa n’imbeho bakaba ariho bahera basaba ko nabo bafashwa.



















