Wednesday . 4 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 4 March » Santa Kinyera wari wungirije muri Ambasade ya Uganda mu Rwanda yapfuye – read more
  • 4 March » Nyagatare: Barasaba ko igishanga cy’umuceri gitunganywa – read more
  • 3 March » ISRAEL YEMEJE IBITERO MURI LIBAN NA IRAN ICYARIMWE – read more
  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more

Musanze: Kubura ingwate bituma hari abagore batitabira gufata inguzanyo yo kuzahura ubucuruzi

Friday 5 November 2021
    Yasomwe na

Alice Umugiraneza

Hari abagore bo mu karere ka Musanze bakora ubucuruzi buciriritse bavuga ko bwagizweho ingaruka na covid19 none kubera kubura ingwate byatumye batabona amafaranga yagenewe kuzahura ubucuruzi, bavuga ko bari barasobanuriwe ko ipatante ari yo ngwate bituma binjira mu gukoresha imishinga kandi nabyo byabatwaye amafaranga atari make.

Bamwe mu bagore baganiye na mamaurwagasabo.rw bavuga ko kubura izo ngwate byabateje igihombo.

Mukamusoni ni izina twifashishije ku bw’umutekano we, acururiza mu isoko ry’biribwa rya Musanze yagize ati "Badusobanuriye ibyo umuntu usaba inguzanyo agomba kuba yujuje, batubwira ko ipatante imaze imyaka 2 ariyo ngwate. Ntangira gukoresha umushinga, mbijyanye kuri SACCO babwira ko n’ingwate ikenewe; byahise bintera kubireka kandi nari natakaje amafaranga menshi."

Kanziga nawe ni izina twahaye mugenzi we, yagize ati "Mu by’ukuri aya mafaranga yaje ari nkigisubizo kuko covid19 yaraduhombeje cyane, ariko ingwate irimo kutugora. Nkanjye mba muri uyu mugi nkadesheje, ntekereza ko kuva mfite ipatante yakagombye kumbera ingwate."

Ubuyobozi bwa BDF kuri iki kibazo buvuga ko umuturage udafite ingwate ariko yujuje ibisabwa leta imutangira ingwate ya 75% nawe akitangira 25% .

Mutabazi Sammuel ni umuyobozi wa BDF Musanze yagize ati, "Mu by’ukuri nka BDF duhora twiteguye kwakirana yombi abatugana, kuko burya impamvu ingwate ari ngobwa ni ukugira ngo buri wese agire uruhare kuri ayo mafaranga; kuko umuntu iyo atanze ingwate bituma yirara kuko aba yumva ko ayo mafaranga yahawe ari nk’ay’ubuntu, nta ruhare rwe ruhari ariko iyo atekereza ko nawe hari uruhare afite ku mafaranga yahawe bituma akorana umwete."

Kugeza ubu mu karere ka Musanze hamaze gutangwa amafaranga yo kuzahura ubucuruzi buciriritse bwagizweho ingaruka na covid19 asaga mililiyoni 200.

Ubushakashatsi bwakoze 2016, bugaragaza ko 18% by’ubutaka bwanditse ku bagabo, 26% bwanditse ku bagore naho 54% bwanditse kuri bombi, akaba ari amahirwe abagore babonye abafasha kubona inguzanyo mu gihe imyumvire y’abagabo babo yaba itabazitiye.

Ubushakashatsi kandi bwerekana ko koperative Umurenge Sacco imaze kwitabirwa n’abagore bagera kuri 46%, naho abagore 35% ku bagabo 49% bakoresha uburyo bwo kohererezanya amafaranga no kubitsa bwa Mobile money.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru