Thursday . 16 July 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 16 July » Lioner Messi yageze ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi cya 2026 – read more
  • 14 July » France na Espagne ziracakirana mu mukino wa 1/2 cy’Igikombe cy’Isi 2026: Mbappé na Yamal bahanganiye itike yerekeza ku mukino wa nyuma – read more
  • 13 July » Lamine Yamal yujuje imyaka 19: Umwana w’igitangaza ukomeje kwandika amateka muri ruhago y’Isi – read more
  • 13 July » BK Pro League Awards 2026: Abakinnyi babaye intyoza bashimiwe ku mugaragaro – read more
  • 9 July » Morocco irashaka kwihimura kuri France mu mukino w’ishiraniro wa 1/4 cy’Igikombe cy’Isi 2026 – read more

Musanze: Kutagira gare muri santere ya Byangabo biteza impanuka

Wednesday 22 January 2025
    Yasomwe na


Hari bamwe mu baturage bakorera n’abakoresha santere ya Byangabo iherereye mu mu murenge wa Busogo w’Akarere ka Musanze bifuza kubakirwa gare itegerwamo imodoka bikaba biteza impanuka.

Aba baturage babitangarije umunyamakuru wa Mamaurwagasabo TV, ubwo yageraga muri iyi Santere ya Byangabo aho usanga urujya n’uruza rw’imodoka n’abantu.

Ndagijimana Enock yagize ati: "Turifuza gare hano mu Byangabo, kubera ko hano ni hato cyane; murabona ko ari mu muhanda Bus nini, amataxi yose nihano aparika bigateza akajagari bityo tukaba dusaba Ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze kutwubakira gare imodoka zajya ziparikamo zikava mu muhanda’’.

Undi muturage yagize ati: "Iyi Santerre yacu ya Byangabo yabaye umujyi ntabwo ikiri Santere, ariko usanga imodoka ziteza impanuka kubera ubwinshi bwazo n’uburyo ari hato, abayobozi bagiye batubwira ko bazaduha gare ariko twarategereje amaso ahera mu kirere kandi hano hahora ambutiyaje. Murabona ko imodoka zifunga umuhanda bigateza ikibazo."

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze Nsengimana Claudien yavuze ko bazareba uburyo hakorwa inyigo yo kubaka gare muri iyi Santere ya Byangabo.

Ati: "Ntabwo turakora inyigo ya gare hariya ariko turabitekereza, kandi ikibazo cya gare ya Byangabo turimo kugitejerezaho kubera ko hagenda haguka cyane, kimwe n’ibindi bikorwa remezo."

Yanditswe na Jean Claude Ndayambaje

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru