Yanditswe na Ndayambaje Jean Claude
Umuturage witwa Nyirurugo Jean de Dieu wo mu karere ka Musanze, umurenge wa Shingiro, arasaba kurenganurwa nyuma yaho Gitifu w’umurenge wa Shingiro amusenyeye inzu.
Mu kiganiro uyu muturage yagiranye n’umunyamakuru wa mamaurwagasabo, yavuze ko inzu ye yasenywe nanubu akaba akomeje kwimwa uburengazira bwo kubaka mu isambu ye igenewe guturwamo, mu gihe Gitifu w’umurenge avuga ko aho hantu hagenewe amashyamba.
Ati: "Mfite icyangombwa cy’ubutaka kigaragaza ko ahantu isambu yanjye iri mu kagari Karengo, umudugudu wa Burengo hagenewe gutura, ikindi muri uyu mudugudu leta irimo kuhubakira abatishoboye muri (Human security) ariko natunguwe no kubwirwa ko barimo kunsenyera inzu ntahari, nkaba nsaba kurenganurwa."
Uyu muturage akomeza agira ati: "Nandikiwe n’ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze ko mpagarika ibikorwa byo kubaka mu gihe ibyangombwa bitarasohoka, ndabyubahiriza, abubatsi ntibigeze basubiramo ariko nahamagawe bambwira ko ushinzwe ubutaka mu murenge (Land officer) na Gitifu w’umurenge wa Shingiro barimo gusenya inzu nibwo nategereje ngo bamenyeshe impamvu inzu yanjye irimo gusenywea mbura n’umuyobozi numwe umpamagara."
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Shingiro, Hanyurwabake Theoneste avuga ko uyu muturage Nyirurugo Jean de Dieu arimo kubaka mu buryo butemewe ndetse aho arimo kubaka hagenewe guterwa amashyamba.
Ati: "Aho uyu muturage Nyirurugo Jean de Dieu yubatse ahagenewe amashyamba, ntihagenewe imiturire kandi ntacyo yashingiyeho yubaka iyi nzu cyane ko bitari ku gishushanyo mbonera cy’umujyi wa Musanze; ubwo rero ashaka kubaka ku mbaraga, icyo twamusaba niyegere inzego zimufashe binyure mu nzira zemewe."
Ku ruhande ry’umuyobozi w’Akarere ka Musanze Ramuli Janvier avuga ko aha hantu muri karengo hari haragenewe ubuhumekero bw’icyanya cy’inganda ariko ngo umuturage ntiyabuzwa uburengazira ku butaka bwe, asaba uwaba ashaka kubaka cyangwa kuvugurura ko yakegera ubuyobozi bukamufasha, yabitangaje mu mpera z’umwaka wa 2022 ubwo yagiranaga ikiganiro n’abanyamakuru bamubajije ku kibazo kijyanye naba baturage babujijwe uburengazira ku butaka bwabo.
Ati: "Uyu munsi icyo twavuga kuri abo baturage ni uko abatarishyurwa ingurane bafite uburengazira bwabo kuba bakoresha ubutaka bwabo icyo bashaka; numva uzajya ashaka gusana, kubaka cyangwa ikindi yakoresha ubutaka bwe yajya atugezaho ikibazo hanyuma tukamukorera ubufasha kuko nta burengagiza dufite ku butaka bwe."
Gitifu w’umurenge arashimangira ko muri aka kagari ka Karengo hagenewe amashyamba, umuyobozi w’Akarere ka Musanze agashimangira ko nta mpamvu ikwiye kubuza umuturage uburengazira ku butaka bwe mu gihe atahawe ingurane, ibyangombwa uyu muturage afite bigaragaza ko hagenewe imiturire.
Haribazwa amaherezo y’iki kibazo mu gihe nta gisubizo nyacyo gihurizwaho n’ubuyobozi bw’Akarere n’ubwo umurenge kugira ngo umuturage ahabwe ibyangombwa byo kubaka.




















