Yanditswe na Ndayambaje Jean Claude
Mu karere ka Musanze, umurenge wa Kinigi, hari bamwe mu baturage bavuga ko bamaze kwimakaza ihame ry’uburinganire mu miryango yabo, cyane ko basigaye bafatanya mu mishinga y’urugo itagiharirwa umugore cyangwa umugabo gusa.
Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 8 Werurwe 2022, u Rwanda rwifatanyije n’isi yose muri rusange mu kwizihiza umunsi mpuzamahanga ngarukamwaka wahariwe umugore, ku nsanganyamatsiko igira iti "Uburinganire n’ubwuzuzanye mu mihindagurikire y’ibihe". Ku rwego rw’akarere ka Musanze wizihirijwe mu murenge wa Kinigi aho hatanzwe ibiganiro bitandukanye ku ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye mu miryango.
Bamwe mu baturage baganiriye na mamaurwagasabo bahamya ko hari ibimaze kugerwaho bagereranyije n’imyaka yagiye itambuka, aho wasangaga umugore akandamizwa n’umugabo, nta gaciro afite ariko ubu basigaye buzuzanya ku buryo bashimira Perezida wa Repubulika wabahaye agaciro ko kumva ko nabo bashoboye.
Mukarurema Christine yagize ati "Ubu uburinganire mu rugo bwatangiye kubahirizwa; mbere twumvaga ko umugabo ari we ushoboye, kandi ubu dusigaye twubaha abagabo bacu nabo bakatwubaha, kuba twarahawe uburinganire ntibyakuyeho ko dufite inshingano zo kwita ku bagabo bacu none ubu dusigaye twicarana tugapanga imishinga."
Uyu mubyeyi akomeza avuga ko nubwo bitaragera ku rugero rwiza bizagenda biza, binyuze mu bukangurambaga bugenda bukorwa bwo kwimakaza ryahame ry’uburinganire.
Hakizimana Fabien asanga hari ikintu kimaze guhinduka cyane ko umugabo atakiharira umushinga ngo aheze umugore we ahubwo bajya inama bakungurana ibitekerezo kuko kera wasangaga abantu bapfa imitungo bigakurura amakimbirane ariko biragenda bicika buhoro buhoro.
Hakizimana yagize ati "Abagabo twamaze gusobanukirwa ubwuzuzanye, ntiwakwiga umushinga utari kumwe n’umugore wawe; ibi rero bigaragaza bwa bwubahane mu miryango yacu kandi umugoroba w’ababyeyi nawo watanzwe umusaruro kuko hari igihe iyo umugore atarimo kugaragaza imyitwarire myiza bamucyaha agasubira ku murongo, tukumva bizagenda bikomeza kurushaho kuba byiza ."
Hon. Dr. Nyinawamwiza Leatitia wari umushyitsi Mukuru muri uyu muhango yasabye ko abagore n’abagabo bakomeza kugira ubwuzuzanye, birinda icyo ari cyo cyose cyahungabanya amahoro mu rugo ndetse bakomeza guhangana n’ingaruka zimihindagurikire y’ibihe.
Hon. Dr.Nyinawamwiza Leatitia yagize ati "Kwimakaza ihame ry’uburinganire ni inshingano y’umugore n’umugabo kandi abagore mu Nteko ishinga Amategeko bateye intambwe, imibare yariyongeye tugenda tuzamuka, uru ni urugero rwiza rugaragaza uburinganire n’ubwuzuzanye, kandi iyo turebye mu mashuri dusanga abari n’abategatugori barahawe agaciro gakomeye. Murabizi kera uyu munsi ntabwo wizihizwaga gutya ibi rero biragaragaza urwego agaciro k’umugore kamaze kugeraho."
Ku nsamganyamatsiko y’uyu mwaka, Hon. Dr . Nyinawamwiza Leatitia akomeza asaba buri wese kurengera ikirere birinda kwangiriza ibidukikije.
Yagize ati "Imihindagurikire y’ibihe namwe murabibona ko bigenda bihinduka, bihinduka kubera ibikorwa bya muntu kandi umwari n’umutegarugori ari bo nkingi ya mwamba mu muryango. Buri wese agire uruhare mu gukoresha ibintu bitangiriza ikirere, ashobora gukoresha Biogaz kandi dufite n’inshingano zo gufata amazi yo ku nzu kandi buri wese akomeze abigire ibye kugira ngo turengere isi ndetse dukomeze tugire ubuzima bwiza tubikesha Umwuka mwiza duhumeka."
Muri uyu muhango kandi hari imiryango yaremewe amatungo arimo inka, n’intama mu rwego rwo gukomeza kubafasha kwiteza imbere aho bavuze ko bishimyiye aya matungo bahawe kandi biyemeje kuzayafata neza.
Baremewe amatungo mato n’amanini
Umunsi mpuzamahanga w’umugore wemejwe n’umuryango wabibumbye (UN) mu 1972 , wizihizwa hagamijwe kwishimira ibyagezweho n’umugore , mu bukungu, Umuco ndetse no muri politike aho buri wese ahamagarirwa gukora ibikorwa biteza imbere umugore .
Mu mibare yatanzwe n’ikigo Cy’Ibihugu gishinzwe ibarurishamibare (NISR) ibarura ku mibereho Rusange y’ingo (EICV3,4,5) igaragaza ko gukoresha umuriro w’amashanyarazi byavuye kuri 7.7% mu mwaka wa 2010 bikagera kuri 20.3% mu mwaka wa 2017, naho umubare w’abakoresha inkwi nk’inzira yo kubona wagabanutse ukaba ku 9.4% mu mwaka wa 2010 ukagera kuri 2.5% mu mwaka wa 2017.
Ku bagabo bayoboye ingo, naho babagore bayoboye Ingo Umubare wagabanutse kuva 8.2% ukagera kuri 7.1% Mu mwaka wa 2017.


















