Yanditswe na Ndayambaje Jean Claude
Ubwo hatangizwaga icyumweru cyahariwe ibikorwa byo gukumira no kurwanya igwingira mu bana byagaragaye ko abana bagwingiye biyongeye cyane kuko bavuye kuri 37% bakagera kuri 45% mu karere ka Musanze, ibintu byanenzwe na Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Hon. Jean Marie Gatabazi.
Ni kuri uyu wa Mbere tariki ya 14 Werurwe 2022, mu Ntara y’Amajyaruguru by’umwihariko mu karere ka Musanze, ku kigo nderabuzima cya Musanze ubwo hatangizwaga igikorwa cyahariwe kurwanya imirire mibi mu bana; igikorwa cyatangijwe na Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Gatabazi Jean Marie Vianney, yasabye inzego zose bireba n’abaturage gukora ibishoboka byose bakarwanya igwingira mu bana.
Akenshi iyo uganiriye na bamwe mu babyeyi barwaza imirire mibi bavuga ko ahanini kugira ngo abana babo bagwingire biterwa n’amikori make, mu gihe abajyanama bubuzima bo bavuga ko ibiryo bikungahaye ku ntungamubiri zifasha mu kugaburira abana kugira ngo bakure neza biba bihari ahubwo ababyeyi bagifite imyumvire iri hasi.
Ahishakiye Clementine ni umujyana w’ubuzima mu murenge wa Musanze, yagize ati "Tugiye gukomeza gukangurira ababyeyi kujya bagaburira abana neza indyo yuzuye, harimo ibyubaka umubiri n’ibitera imbaraga cyane ko hano iwacu dufite imbuto, dufite n’imboga zihagije".
Uwamahoro Florance nawe ni umujyanama w’ubuzima, yagize ati "Kenshi ababyeyi ba hano ntabwo bita ku bana, bigira mu mirimo, gusa natwe nyuma y’impanuro za Minisitiri tugiye gushyiramo ingufu nyinshi ku buryo tuzarandura igwingira burundu."
Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Gatabazi Jean Marie Gatabazi asanga hakwiye kugira igikorwa kijyanye no guhindura imyumvire y’ababyeyi bakita ku bana babagaburira indyo yuzuye, cyane ko Musanze nta biryo bihabuze.
Yasabye kandi ababyeyi gukurikiza inama bahabwa ku mirire, bagira isuku atari ukugaburira umwana ibiryo bidasukuye.
Minisitiri Gatabazi yagize ati "Abaturage birasaba ko bigishwa, bakamenya uburyo bashobora guteka indyo yuzuye, kandi abana bakeneye kurya inshuro nyinshi kandi bakarya ibiryo bifite isuku. Abana 45% bagwingiye ni benshi, turangaye twazasanga dufite ikibazo cyo kubura abana bazakorera igihugu cyacu, ndasaba inzego zose bireba ko bashyiramo ingufu, abajyanama b’ubuzima bagasanga ababyeyi bakabigisha uburyo bagaburira abana."
Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Gatabazi akomeza avuga ko bibabaje kubona akarere nka Musanze kagira abana bagwingiye kandi gafite ibishoboka byagaburirwa umwana agakura neza, yasabye inzego guhagurukira iki kibazo cyane, ku buryo iki gipimo kibabaje kizavaho.
Mu turere twa Musanze, Rubavu, Gakenke, Burera, Nyabihu, Ngororero hakomeje kugaragaramo umubare munini w’abana bagwingiye mu gihe umukuru w’Igihugu iki kibazo ahora akigarukaho buri munsi .
Muri iki gikorwa abana bagaburiwe amafunguro agizwe n’indyo yuzuye, igikorwa cyakozwe n’abayobozi batandukanye barimo Minisitiri Gatabazi ndetse n’umuyobozi nshingwabikorwa muri Minisiteri y’ubumwe bw’Abanyarwanda, Kayirangwa Anitha, Ingabo na polisi nabo bari bahari.
















