Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more

Musanze-Nyange: Babangamiwe n’umunuko uva mu bwiherero rusange bufatanye na Kaburimbo

Sunday 29 January 2023
    Yasomwe na

Yanditswe na Ndayambaje Jean Claude

Bamwe mu batuye mu mudugudu wa Muhe, mu kagari ka Cyivugiza mu umurenge wa Nyange mu karere ka Musanze baravuga ko babangimiwe n’umunuko uturuka mu bwiherero rusange bivugwa ko bwuzuye bugafungwa ariko bukaba budakorerwa isuku.

Aba baturage babitangarije umunyamakuru wa mamaurwagasabo ubwo yageraga aho batuye, basaba ko hagira igikorwa vuba ndetse bamwe bavuga ko biteye isoni kuba mu gace k’ubukerarugendo hagaragara icyo kibazo.

Umwe mubo twaganiye wirinze ko amazina ye ashyirwa mu nkuru yagize ati: "Biteye igisebo, kubona abashyitsi banyura hano bakakirwa n’umunuko umeze gutya, urabona ko ubu bwiherero bufatanye n’ingo z’abaturage ikindi ni kumuhanda, biragayitse cyane rwose; ubu koko akarere kabuze byibuze n’umukozi uhoraho wo kujya akora isuku?"

Akomeza bavuga ko bishobora kuzabatera indwara zitandukanye ngo kubera ko umunuko wose winjira ndetse ngo n’amasazi ava mu bwiherero akajya ku masahani yabo .

Undi witwa Mukesha yagize ati: "Ubu twiteze kuzarwara n’indwara z’ubuhumekero, urabona iyo twogeje amasahani amasazi araza akayajyaho, urabona nawe uburyo buriya bwiherero busa nabi bufite umwanda ukabije, twebwe abaturage turasaba akarere kudufasha byibuze bakajya baza no kuvidura cyangwa se bazabwimure, turabangamiwe."

Twifuje kumenya icyo ubuyobozi burimo gukora kuri iki kibazo kibangamiye imibereho myiza y’abaturage maze Umunyabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyange, NDAYAMBAJE kalima Augustin yemera ko iki kibazo gihari kandi ko agiye kuvugisha akarere ka Musanze bakareba ko basukamo umuti cyangwa bakabuvidura.

Yagize ati: "Ubu bwiherero ndabuzi ni ubwiherero rusange bwakoreshwaga n’abaturage bwaruzuye, ubuyobozi buhitamo kubufunga mu gihe tugishaka uko tubuvidura, gusa ubwo burimo guteza ikibazo tugiye kubikurikirana tubuviduze kuko nta mpamvu ko ikintu kibangamiye abaturage cyakomeza kubaho."

Umurenge wa Nyange uhanye imbibi n’Umurenge wa Kinigi, ni mu marembo y’umuhanda ugana ku gakiriro ka Nyange gakoreramo ababaji ndetse ukaba ushamikiye ku muhanda werekeza mu mudugudu w’icyitegerezo (Model Village) ba Mukerarugendo birirwa batembera muri aka gace.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru