Thursday . 5 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 5 March » Iran yatangije ibitero byo ku butaka ku Ba Kurde bo muri Iraq – read more
  • 5 March » Rura yatangaje ibiciro bishya by’ibikomoka kuri Peteroli – read more
  • 5 March » Inama y’abaminisitiri yemeje ifungurwa ry’abarenga 1800 – read more
  • 4 March » Santa Kinyera wari wungirije muri Ambasade ya Uganda mu Rwanda yapfuye – read more
  • 4 March » Nyagatare: Barasaba ko igishanga cy’umuceri gitunganywa – read more

Musanze: Nyuma yo gusura Urwibutso rwa Kigali biyemeje guhindura imyumvire y’abagifite ingengabitekerezo ya Jenoside

Wednesday 27 April 2022
    Yasomwe na

Yanditswe na Alice Umugiraneza

Ubwo abaturage 204 bahagarariye abandi bo mu murenge wa Cyuve basuraga Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 rwa Kigali ruherereye ku Gisozi ndetse n’Ingoro Ndangamateka y’Urugamba rwo Guhagarika Jenoside ya korewe Abatutsi batangaje ko basobanuriwe amateka y’uko Jenoside yateguwe n’abayiteguye,banasobanurirwa inzira nuburyo FPR Inkotanyi yahagaritse Jenocide.

Aba baturage bavuga ko nyuma yo gusobanukirwa amateka uko Jenoside, uko yateguwe ikanashyirwa mu bikorwa na Leta yariho bagiye guhindura imyumvire mu gufasha bagenzi babo guhindura imyumvire batagoreka amateka ndetse n’abapfobya Jenoside.

Uwabasinga Claudine, ni umuturage akaba n’Umuyobozi wungirije mu Nama njyanama y’akagali ka Rwebeya yagize ati "Ururugendo rwari ingenzi cyane kuko rwatwigishije byinshi ku buryo twumva amateka, tuzi amateka kuko Jenoside yabaye tukiri bato, twarabyize turabisobanurirwa ariko uyu munsi twabibonye imbonankubone; twagiye tureba uko Jenoside yateguwe n’abayiteguye, tubona uko Inkotanyi zahagaritse Jenoside, nkurikije amasomo twize tugiye kurushaho gukangurira abandi no kwigisha abana amateka y’ibyo tuzi."

Bazirete Clementine nawe ni umwe mu rubyiruko rwaje muri iri tsinda, yagize ati, "Hari abari bazi amateka macuri, bayazi uko atari, imyumvire twari dufite n’amakuru twari dufite ngiye gufasha bagenzi banjye kuko nimusobanurura uko urugamba rwagenze birazagutuma nawe ya ngengabitekerezo yari imurimo imuvamo."

Ubuyobozi bw’umurenge wa Cyuve buvuga ko nyuma yo gusura Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali ruri ku Gisozi ndetse n’Ingoro ndangamateka y’Urugamba rwo guhagarika Jenoside basanga ubumenyi bahungukiye bugiye kubafasha guhindura byinshi cyane cyane ku bana batoya.

Gahonzire Landuard, ni Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyuve yagize ati, "Ni ibintu twatekereje kuko bidufitiye akamaro kanini cyane, kuko iyo dusuye tukareba amateka bituma tumenya iyo tuva; utazi iyo ava ntamenye iyo ajya.

Iri tsinda rigizwe n’abantu 204 bashobora guhindura byinshi bitandukanye haba ari mu biganiro bitandukanye bigisha amateka, bigisha abana bato ibyo twaboneye aha byahindura byinshi, urugamba rw’amasasu rwararangiye turi mu rugamba rw’iterambere."

Depite Murekatete Marie Therese wari kumwe n’itsinda ry’aba baturage bahagarariye abandi yabasabye gushyira hamwe kugira ngo ibyabaye bitazongera kubaho ukundi.

Yagize ati: "Ikintu cyose utigereyeho burya ntumenya ukuri kwabyo, iyi ni intabwe ya mbere yo kugira ngo birebere ukuri kandi numva twakangurira n’abandi bose cyane n’urubyiruko ko bajya bagerageza gusura bagasobanukirwa cyane kugira ngo ibyabaye bitazongera kubaho ukundi."

Umurenge wa Cyuve mu myaka yashize wakunze kurangwamo ibikorwa bisa n’ingengabitekerezo ya Jenoside, utuwe n’abaturage 49 562, muri bo 204 ni bo bahagarariye abandi muri iki gikorwa, harimo ubuyobozi bw’inzego z’ibanze, abikorera, abanyamadini n’amatorero, urubyiruko ndetse n’abagabo n’abagore.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru