Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more

Musanze: Sacola yaruhuye abaturage bajyaga kuvoma ibizenga mu birunga

Wednesday 15 May 2024
    Yasomwe na


Bamwe mu baturage bo mu mirenge ya Kinigi na Nyange mu karere ka Musanze bagorwaga no kubona amazi meza, barashimira umuryango Sacola ubungabunga Pariki y’Igihugu y’Ibirunga wabaremeye umuyoboro wa KM 6.5 uzabafasha kudasubira kuvoma ibirohwa mu birunga.

Abegerejwe aya mazi babwiye mamaurwagasabo.rw ko aje kubakemurira ibibazo bahuraga nabyo birimo indwara zikomoka ku mwanda, bitewe no gukoresha amazi adasukuye bityo bakaba bashimiye Sacola ndetse n’ubuyobozi bwiza bw’Igihugu budahwema kubatekerezaho.

Nyiraneza Annociata atuye mu kagari ka Ninda mu murenge wa Nyange yagize ati: "Turashimira Sacola yatwegereje amazi meza, kuko mbere twajyaga mu birunga kuvoma ibirohwa, ariko ubu tugiye kujya dukoresha amazi meza tugire ubuzima bwiza. Ndetse turashimira Perezida Kagame, umubyeyi wacu udukunda, ntabwo twatekerezaga ko twagira amazi meza hano mu kagari ka Ninda."

Undi muturage witwa H. Enock yagize ati: "Ibi byose tubikesha imiyoborere myiza ya Nyakubahwa Paul Kagame, turishimye cyane, turashimira kandi Sacola idufasha kwiteza imbere."

Umuyobozi wa Sacola, Bwana Nsengiyumva
Pierre Celestin yavuze ko iteka bahora bashaka icyatuma abaturage bagira imibereho myiza ndetse ngo bazakomeza gufatanya n’akarere mu guteza imbere abaturage.

Yagize ati: "Uyu munsi twatashye ibikorwa twegereje abaturage, bifite agaciro ka miliyoni 386, dukora ibi bikorwa mu rwego rwo guteza imbere imibereho myiza y’abaturage by’umwihariko abaturiye pariki. Twatashye uyu muyoboro wo ubwawo watwaye miliyoni 96. Ikindi turahsimira Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame waduhaye hotel kugira ngo iduteze imbere ndetse natwe duteze imbere abandi, turashimira n’akarere ka Musanze kadufasha mu bikorwa bya buri munsi."

Uwanyirgira Clarise ni umuyobozi w’Akarere ka Musanze wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, yashimiye aba bafatanyabikorwa ba Sacola babafasha mu bikorwa byinshi bya buri munsi biteza imbere
abaturage.

Yagize ati: "Ibi ni ibikorwa byiza byiyongera kubyo akarere kaba karahize kugeza ku baturage, uyu muyoboro ufata ku mirenge ibiri, Kinigi na Nyange, uje wiyongera ku yindi twari dusanzwe dufite. Dushimira Sacola uburyo idufasha cyane, abaturage bakoraga ibilometero bagiye gushaka amazi meza ariko ubu bagiye kujya bavoma hafi kandi bakoreshe amazi meza nibyo kwishimira."

Kugeza ubu akarere ka Musanze kageze kuri 90% mu kugeza amazi meza ku baturage, mu gihe u Rwanda rwihaye intego y’uko muri gahunda y’Imibereho myiza ko muri NST1 ya 2024 buri muturage azaba agerwaho n’amazi meza.

Mu bindi bikorwa uyu muryango wa Sacola wakoze nuko wubatse inzu 20 z’abaturage harimo inzu 5 z’Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, buri nzu imwe ifite agaciro ka miliyoni 13,600 rwf arenga ndetse n’inzindi nzu z’abatishoboye aho n’ibikoresho birimo n’biribwa byatwaye miliyoni 13,600rwf.

Yanditswe na Jean Claude Ndayambaje

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru