Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more

Musanze: Umugore utwara imizigo n’abantu ku igare yavuze imyato Perezida Kagame

Monday 17 June 2024
    Yasomwe na


Uwimbabazi Liliane w’imyaka 24, utuye mu murenge wa Nkotsi mu karere ka Musanze atwara imizigo n’abantu ku igare (umunyonzi) yashimiye Perezida Kagame washyizeho ihame ry’uburinganire, umugore n’umukobwa bakongera kugira ijambo.

Yabitangarije umunyamakuru wa mamaurwagasabo.rw ubwo yari amaze kwegukana irushanwa ryiswe "Visit Musanze Tournament 2024" ryateguwe na Koperative y’abatwara imizigo n’abantu ku igare bazwi ku izina ry’abanyonzi (CVM).

Uwimbabazi Liliane wahatanye muri iri rushanwa ndetse akaza no ku ryegukana mu cyiciro cy’abagore yemeza ko abari n’abategarugori ntacyo batakora, ahubwo bakwiye gutinyuka bagakora bagashaka ubuzima bagahindura imyumvire.

Yagize ati:" Njye ntwara igare, ngitangira abantu bagiye bavuga ngo uriya mukobwa buriya ni igishegabo, ni indaya, ariko abakobwa bakwiye gutinyuka bagakora imirimo yose kuko turashoboye ya myumvire ya kera ikwiye guhagarara kuko nkanjye ubu nikorera ibiro 350 ku igare kandi akazi nkora ndakishimiye cyane, byibuze ku munsi nshobora nko gukorera ibihumbi 5000rwf, ntabwo ari make."

Yakomeje agira ati: "Ndashimira Perezida Kagame waduhaye ijambo n’agaciro, agasubizaho ihame ry’uburinganire kuko kera byari ikizira kubona umukobwa ku igare noneho ahetse imizigo n’abantu, bumvaga ko basaza bacu aribo bakwiye kubikora ariko burya twese turashoboye, umukuru w’Igihugu cyacu yaradutinyuye ntitugitinya gukora imirimo y’ingufu basaza bacu dusigaye duhirira ku murimo byose tubikesha imiyoborere myiza idakandamiza umugore."

Mutsindashyaka Evariste, ni umuyobozi wa koperative y’abatwara imizigo n’abantu (CVM) avuga ko Igihugu cyahaye amahirwe abantu bose bityo ntawe ukwiye guhezwa.

Yagize ati: "Kwimakaza ihame ry’uburinganire mu nzego zose nibyo ubuyobozi bwacu bwiza bwashyize imbere, ngira ngo murabona ibikorwa remezo byiza birimo n’imihanda twubakiwe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame turabimushimira, ikindi yateje imbere abari n’abategarugori kuko bitinyutse bakaza gukora kimwe n’abasaza babo kandi bakora neza bafite imbaraga kandi barashoboye, ndashishikariza n’abandi bakobwa kwitinyuma bagahindura imyumvire bakumva ko bashoboye."

Iri rushanwa ryiswe Visit Musanze Tournament 2024, ribaye ku nshuri ya kabiri aho ryitabiriwe n’abagabo 29 bakoze ibirometero 21, abakobwa ni 5 basiganywe ibilometero 14 bose hamwe ni 34, uwabaye uwambere mu cyiciro cy’abagore n’abagabo bahembwe amagare agiye kubafasha gukomeza gukora umwuga mu gihe n’abandi bagiye bahembwa ibikoresho bitandukanye birimo Gaz na matela.

Kugeza ubu mu karere ka Musanze harabarurwa abanyonzi b’amagare bagera ku 1000 bose bibumbiye muri koperative ya CVM , Gusa haracyarimo icyuho cyo kuba abari n’abategarugori bakiri bake mu bakora aka kazi ko gutwara imizigo n’abantu ku igare.

Yanditswe na Jean Claude Ndayambaje

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru