Thursday . 16 July 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 14 July » France na Espagne ziracakirana mu mukino wa 1/2 cy’Igikombe cy’Isi 2026: Mbappé na Yamal bahanganiye itike yerekeza ku mukino wa nyuma – read more
  • 13 July » Lamine Yamal yujuje imyaka 19: Umwana w’igitangaza ukomeje kwandika amateka muri ruhago y’Isi – read more
  • 13 July » BK Pro League Awards 2026: Abakinnyi babaye intyoza bashimiwe ku mugaragaro – read more
  • 9 July » Morocco irashaka kwihimura kuri France mu mukino w’ishiraniro wa 1/4 cy’Igikombe cy’Isi 2026 – read more
  • 6 July » Spain na Portugal ziracakirana i Saa 21:00 mu mukino ukomeye uzakugena ikipe ikomeza muri 1/4 cy’Igikombe cy’Isi – read more

Congo: Abaturage batwitse umusirikare w’igihugu kumanywa y’ihangu

Monday 3 October 2022
    Yasomwe na

Abasore bafashe umusirikare w’igihugu baramukubita bamuguze intere baramutwika.

Byabereye ahitwa Kamanyola mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo.

Bivugwa ko abo basore bikoze bahorera umuvunjayi wari waraye yambuwe n’abantu bamuteze atashye.

Iyi midugararo yatangiye ubwo umuvunjayi yahuraga n’abantu bafite intwaro bakamwambura barangiza bakamukubita bakanamukomeretsa.

Abasore bo muri ako gace bahise barakra bashinga bariyeri hafi aho kugira ngo barebe ko hari uwo bafata bakabimuryoza.

Mu ubwo burinzi bwabo, haje guca umusirikare wambaye sivile baramufata baramukubita bamaze kumuzahaza bamutwika akiri muzima.

Ikinyamakuru Actualité.cd kivuga ko ruriya rubyiruko rwaketse ko uriya musirikare yari ari mu itsinda ry’abantu bambuye uriya muvunjayi.

Umuyobozi wa Kamanyola witwa Papy Matabaro avuga ko abaturage bakubise uriya musirikare baramutwika ariko ngo nta mwenda ya gisirikare yari yambaye.

Iby’uko ari umusirikare byaje kumenyekana nyuma.

Hagati aho kandi ngo nta rujya n’uruza ruhuza Bukavu na Uvira ruri kuba kubera iyo midugararo iri muri Kamanyola.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru