Abaturage bo mu karere ka Musanze n’abandi bagana ibi bitaro bikuru bya Ruhengeri bakomeje kwibaza igihe imirimo yo gutangira kubaka ibitaro bishya izatangira ariko amaso yaheze mu kirere.
Impamvu bibaza iki kibazo ngo nuko bagiye babwirwa kenshi ko bizubakwa, imyaka igashyira indi igataha, ndetse muri uyu mwaka wa 2024 babwiwe ko imirimo igiye gutangira ariko ngo barimo kubona ntacyizere cyuko bizashyika.
Bamwe mu baganiye na Mamaurwagasabo.rw bavuze ko ibi bitaro bya Ruhengeri biganwa n’abantu benshi, yewe ngo hari n’abarwayi usanga bagerekeranye ku gitanda bitewe no ibitanda n’ibindi byumba byo kwakira abarwayi.
Kagiraneza Erneste ni umuturage yagize ati: "Ibi bitaro bya Ruhengeri bimaze igihe kirekire batubwira ko bizavugururwa ariko rwose urebye bisa nkaho bitazakorwa vuba, kubera ko ubona bagenda basiga uturangi gusa kandi twari tuzi ko bazabishyira hasi bikubakwa bundi bushya; gera hariya mu ndembe (emergency) urebe uburyo abarwayi bacukiranyije, turasaba ko batwubakira ibitaro byiza bishobora kwakira abarwayi bakabona ubwinyagamburiro."
Undi muturage witwa Mutuyimana Charlotte yagize ati: "Twari twumvise bavuga ngo bagiye kubaka ibi bitaro ariko baratubeshye, abarwaza turara hasi ku isima, byavuzwe kuva kera ko bazaduha ibitaro byiza ariko amaso yaheze mu kirere, ubanza uyu mushinga barawusubitse. Nonese wowe urabona ibi bitaro hari ubwo bijyanye n’igihe, muzatubarize abayobozi."
Mu kiganiro umuyobozi w’ibitaro bya Ruhengeri Dr Muhire Philibert yagiranye na Mamaurwagasabo.rw yavuze ko abaturage bakomeza kwihangana ngo kubera ko imirimo yo gutanga amasoko yatangiye, cyokoze ngo ntacyizere cy’uko imirimo izatangira uyu mwaka wa 2024.
Ati: "Kuri ya Nguzanyo y’amafaranga y’u Bufaransa ubushobozi bwarabonetse, hatangiye gahunda yo gutanga amasoko niyo irimo, (Rwanda housing Authority) niyo ibifite mu nshingano irimo iratanga amasoko, kiriya twerekanaga buriya mu byukuri ntabwo twavuga ko cyari igishushanyo mbonera, ahubwo cyerekanaga aho inyubako z’ibitaro zizaba ziherereye, urebye niyo gahunda yatangiye, uyu mwaka ntacyizere cyo gutangira kubaka ahubwo umuntu yabibarira mu mwaka utaha wa 2025, ubushobozi nibwo bwari ikibazo abaturage bagomba kugira icyizere ko ibitaro byo bagomba kubibona bishya kandi bimeze nez."
Mu ntangiriro z’uyu mwaka wa 2024 ubwo Minisitiri w’ubuzima Dr Sabin Nsanzimana yari yagiriye uruzinduko muri ibi bitaro bikuru bya Ruhengeri, byanashyizwe ku rwego rwa Gatatu, abayobozi bari bemeje ko imirimo yo kuvugurura izatangira mu kwezi kwa Kamena 2024 ariko ubu bigeze muri Nzeri ntakirakorwa. Bigomba kuzuzura bitwaye agera muri Miliyari 100 ubariyemo n’ibikoresho bizashyirwamo.
Mu mwaka wa 2023 nibwo leta y’u Rwanda yari yasinyanye amasezerano n’u Bufaransa bw’inguzanyo ya miliyoni 75 z’amayero angana na Miliyari 97 y’u Rwanda yo kuvugurura ibitaro bikuru bya Ruhengeri, ndetse bari bavuze ko mu kuvugurura Ibitaro bya Ruhengeri, hazongerwa umubare w’ibitanda, aho bigomba kuva kuri 320 bikagere kuri 550, hakanashyirwamo ibikoresho bigezweho bizatuma hatangwa serivisi zinyuranye ku barwayi.
Kuvugurura ibi bitaro bya Ruhengeri bizatuma abaturage barushaho guhabwa serivisi nziza baba abo mu Ntara y’Amajyaruguru n’iy’Iburengerazuba by’umwihariko, ndetse n’abo mu bihugu bituranye n’u Rwanda, izi nyubako zishaje ziri kumara imyaka irenga 80, zarashaje ku buryo bugaragara.
Yanditswe na Jean Claude Ndayambaje


















