Yanditswe na Ndayambaje Jean Claude
Abadepite basuye urubyiruko rw’abanyeshuri mu bigo bibiri byo mu karere ka Musanze, babasobanurira uburyo Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yateguwe ndetse ishyirwa mu bikorwa bityo baboneraho gusaba Urubyiruko kutifatanya n’abantu bacyibona mu ndorerwamo z’amacakubiri ahubwo bakimakaza gahunda ya Ndi Umunyarwanda.
Ni ibiganiro byateguwe n’ihuriro ry’abagize Inteko ishinga Amategeko rikumira Jenoside ihakana n’ipfobya rya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 ( AGPF) Anti-Genocide-Parliamental-Forum ifatanyije na APNAC ihuriro ryo kurwanya ruswa.
Byatanzwe na Visi perezida wiri huriro Hon.Nirere Marie Therese ari kumwe na Hon.Ndoriyobijya Emmanuel.
Abanyeshuri biga kuri GS Karwasa bagaragarije Abadepite ko bamaze gusobanukirwa na gahunda ya Ndi Umunyarwanda cyane ko bashinze amahuriro (Anti -Genocide )mu kigo agamije kwamagana Jenoside n’igisa nayo icyaricyo cyose ahubwo gahunda ya Ndi Umunyarwanda Niyo bashyize imbere.
Uwimbabazi Divine yiga mu mwaka wa gatatu kuri GS Karwasa yavuze ko bamaze kwimakaza gahunda ya Ndi Umunyarwanda aho kwibona mu macakubiri.
Yagize ati "Gahunda ya Ndi Umunyarwanda ni isano Abanyarwanda duhuriyeho, idutera Ishema ubwacu nk’Abanyarwanda mu myitwarire, imyifatire n’uburyo tubungabunga Igihugu cyacu kugira ngo twibone muri gahunda ya Ndi Umunyarwanda."
Uyu munyeshuri witwa Uwimbabazi akomeza asaba bagenzi be kugana ama Club kuko ari ho barushaho kumva neza no gusobanuka amateka mabi yaranze Igihugu ndetse bibafashe kumenya ububi bwa Jenoside.
Agira ati "Bagiye baza kutwigisha kenshi byaba byiza."
Irasubiza Olivier wiga mu mwaka wa Kabiri mu cyiciro rusange (O’ level ) avuga ko bishimiye ibi biganiro bahawe kuko byabibukije ko bagomba kuba inyangamugayo, birinda ruswa n’amacakubiri.
Irasubiza Olivier yagize ati "Twashimye cyane ibi biganiro kuko badusobanuriye uburyo ruswa n’amacakubiri ari bibi ahubwo tukimakaza ubupfura na Ndi Umunyarwanda, twirinda icyatuma twicamo ibice ahubwo tukagaragaza uwashaka kuzana ingengabitekerezo ya Jenoside."
Hon. Nirere Marie Therese yatanzwe ikiganiro ku rubyiruko abasobanurira uburyo Jenoside yateguwe n’uburyo abana b’u Rwanda bitangiye Igihugu bagahagarika Jenoside, aho yasabye ko bagomba kuba Abanyarwanda basobanutse bakumira amacakubiri ashobora kuganisha kuri Jenoside.
Hon.Nirere yagize ati "Igishimishije kurusha ibindi ni uko abana bacu mu mashuri twasanze bigishwa amateka, kandi bakaba bafite inyigisho za Ndi umunyarwanda nkuko mu bibazo bagiye babaza bigaragara ko biga, kandi urugendo rwo kwigisha abana amateka yaranze Igihugu tuzakomeza tubigishe, tubahe amakuru nyayo kuko kenshi hari igihe bahabwa amakuru atari yo kuri Jenoside."
Hon. Ndoriyobijya Emmanuel watanzwe ikiganiro kuri ruswa yibukuje urubyiruko ububi bwa ruswa ndetse abasaba kuyirwanya bivuye inyuma kuko imunga ubukungu bw’igihugu.
Yabibukije ko ruswa atari amafaranga gusa, ahubwo ko hashobora no kubaho ruswa y’igitsina abasaba kujya bayirinda no gutungira agatoki inzego zitandukanye aho igaragaye.
Ibi biganiro bikomeje gutangwa mu turere twose tw’Igihugu bigamije gufasha abanyeshuri kumenya amateka ku itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 , no kugira uruhare mu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside ihakana n’ipfobya rya Jenoside yakorewe Abatutsi.




















