Alice Umugiraneza
Bamwe mu rubyiruko bahagarariye abandi bo mu mirenge uko ari 15 igize akarere ka Musanze bashimiye Umuryango FPR Inkotanyi wabegereje Ishuri ry’Irerero, ryigisha urubyiruko amateka na kirazira zigomba kuranga umunyarwanda nyawe.
Iyi ni gahunda nshya y’Umuryango RPF Inkotanyi yihariye mu Majyaruguru yiswe Irerero, yo kwigisha urubyiruko amateka y’u Rwanda akababera nk’iriba bavomaho umuco urimo ubutwari bwaranze Abanyarwanda bo hambere barimo n’intwari zitangiye igihugu.
Urwo rubyiruko ruvuga ko mu byumweru 5 bamaze bahabwa amasomo atandukanye muri iryo Rerero bungukiyemo uburere n’indangagaciro nziza ziganisha ku cyerekezo cy’igihugu ndetse no kwihangira imirimo.
Bamwe mu murubyiruko bavuga ko babashije gusobaunurirwa byinshi batari bazi ku Rwanda, none nyumo yo gusobanurirwa nabo bagiye gusangiza banzi babo ibyo bize.
Maniriho Jean Louis, yabibwiye Mama urwagasabo.rw ko ibyo yigiye mu Irerero byatumye asobanukirwa ko agomba kugira imyumvire myiza agomba kugaragariza abanyumuryango ndetse n’abatarabanyamuryango.
Akomeza agira ati "Kandi bikaba byaransizemo icyizere cyo gutinyuka nkaba mparanira kuvugisha ukuri bityo n’urengana nkamurenganura, nutabasha kugera kure nkamugererayo; mu by’ukuri nkiri mu rugo nta kintu na kimwe nari nzi ariko nasobanukiwe byinshi, nka mahame y’umuryango FPR n’ibindi."
Kawera Ange nawe avuga ko gahunda y’Irerero yayigiyemo ibintu byinshi bitandukanye, yagize ati "Igihe tumaze twiga namenye uko imiyoborere yubatse, ari iy’ubungubu cyangwa iyo hambere; ikindi nigiye ku bandi kuko iyo uri wenyine ntushobora kwiyungura ubumenyi."
Akomeza avugako agiye gusangiza ubumenyi yahawe mu rubyiruko yasize iwabo mu mudugudu nabo bakamenya ibyiza by’umuryango FPR Inkotanyi.
Ati "Ibikorwa umuryango wagezeho ni byinshi, kandi birivugira; nko kubaka amashuri,uburezi kuri bose, kubaka imihanda itadukanye, amashanyarazi kuri bose n’ibindi byinshi."
Tuyishime Claudine nawe yagize ati "Mu ishuri ry’Irererio nigiyemo byinshi nubwo ari ubwa mbere najemo; nize amateka y’u Rwanda. Hari ukuntu abantu baba babitekereza uko bitari, igihe cyambere cyayoborwaga n’abami, kugeza ubu turi kuyoborwa na ba perezida. Nize uko urubyiruko twakwihangira umurimo dufatanije, nize uko inzego z’umuryango wa FPR Inkotanyi zubakitse."
Ubuyobozi bwa RPF Inkotanyi mu karere ka Musanze bwo butangaza ko gahunda y’ishuri ry’Irerero igamije kwibutsa urubyiruko indangagaciro na kirazira z’Umunyarwanda, ikabibutsa no kwihangira umurimo.
Bagize bati "Ishuri ry’Irerero ni ubudasa mu ntara ya Majyaruguru, kuko twashakaga gutegura ejo hazaza h’urubyiruko kugira ngo bazavemo Abanyarwanda beza b’ejo hazaza, iki kiciro gisojwe ni icya kabiri; ubonako abasoje mu cyiciro cya mbere hari umusaruro byatanze kuko ubu ni abafashamyumvire hirya no hino ndetse ni abafatanyabikorwa beza. Turimo turategura gutanga ibihembo tunashimira urubyiruko rwitwaye neza muri icyo kiciro cyabanje."
Bakomeza batanga ubutumwa muri rusange ko urubyiruko rugomba kwitabwaho, n’abandi bataratangira iyi gahunda y’ishuri ry’Irerero ku rubyiruko babigeraho kuko ari byiza, bifasha kwegeranya urubyiruko rugasobanurirwa bimwe mu bibazo rwibaza, ruba rudafitiye ibisubizo nko gusobanurirwa politiki y’igihugu n’indangagaciro ziganisha ku cyerekezo cy’igihugu.
Kugeza ubu urubyiruko rugera kuri 750 rwo mu karere ka Musanze ni rwo rumaze guhabwa aya masomo mu cyiciro cya mbere, abayasoje bakaba barahawe impamyabushobozi ndetse banahemba abarushije abandi mu masomo.
Urubyiruko 750 nirwo rwasoje amasomo mu cyiciro cyambere hanahebwa abarushike abandi muri ayo masomo mu gihe muri uyu mwaka hatangiye icyiciro cya 2 hakaba hagitangwa ahugurwa harateganwa ko icyiciro cya nacyo kizasozwa mu ntagiro z’umwaka utaha wa 2022 nyuma yo guhabwa isuzuma ku rubyiruko rwitabiriye ayo masomo mu irerero.
Amafoto akurikira ni ay’urubyiruko rwo mu kiciro cya mbere



















