Wednesday . 4 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 4 March » Santa Kinyera wari wungirije muri Ambasade ya Uganda mu Rwanda yapfuye – read more
  • 4 March » Nyagatare: Barasaba ko igishanga cy’umuceri gitunganywa – read more
  • 3 March » ISRAEL YEMEJE IBITERO MURI LIBAN NA IRAN ICYARIMWE – read more
  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more

Musanze: Urubyiruko rwasabwe guhanga udushya dushingiye ku bumenyi bahawe ku ikoranabuhanga

Sunday 24 July 2022
    Yasomwe na

Yanditswe na Ndayambaje Jean Claude

Kenshi urubyiruko rukunze kuvuga ko kubona akazi birugora ndetse rukagaragaza imbogomizi yo kuba nta mirimo ihagije ihari kandi nyamara hari ababona ko urubyiruko rubishatse rwahanga udushya rukagera ku mafaranga.

Binyuze muri Porogarame ( Innov 8 POD) yahuguye abanyeshuri biga muri Ines Ruhengeri, iyi gahunda yashinzwe n’umunyarwandakazi witwa Alida Rwabalinda kuri ubu utuye mu gihugu cya Singapore aho ashimangira ko igihe kigeza kugira ngo urubyiruko rukanguke rukoreshe ikoranabuhanga, kuko ariyo igezweho mu rwego rwo guhanga imirimo mishya ku isi hose.

Abahuguwe bize kuba bakemura ibibazo bikunze kugaragara mu ikoranabunga rijyanye no gukora gahunda za mudasobwa na Telefone (software developer), ifasha kuba abantu bakora imirimo aho bari bitagombeye ko bagenda ngo bave aho bari mu buryo bwa tekinoroji, nko gukora inama binyuze muyakure, mbese abantu bagakorana batari kumwe, ibiro bikimukira kuri mudasobwa n’ibindi.

Alida Rwabalinda yagize ati "Twatangiye muri uyu mwaka ndetse ku ikubitiro dutangirira hano mu ishuri rikuru rya Ines Ruhengeri. Iyi program rero ifasha abantu gukora akazi batavuye aho bari mu buryo bwa tekinoroji, ngira ngo mu bihe bya Covid-19 ntibyari byoroheye abantu kuva mu rugo bajya mu kazi benshi bakoreraga akazi imuhira, natwe rero twiteze ko iyi kompanyi Innov 8 POD twatangije izagenda itanga umusaruro."

Akomeza agira ati "Twahuguye abanyeshuri barenga 30, muri bo twacaguyemo 10 , muri iyi gahunda twagiye tureba ibibazo Buzinesi zifite, mwabonye ko batugaragarije imishinga yabo, kandi ibindi bihugu byinshi byaradusize bikora mu buryo bw’ikoranabuhanga, tukibaza twebwe , impamvu tutakoresha iyi porogarame kandi ubu bumenyi mu Rwanda burahari abanyeshuri barabufite, rero tuzakomeza gukorana n’ibindi bigo byo mu Rwanda."

Bamwe mu banyeshuri bamaze guhugurwa na Innov8 Pod bavuga batangiye kugera ku mafaranga , bagaheraho basaba bagenzi babo gutinyuka bakumva ko gukorera amafaranga bitagombera kuva aho uri, ahubwo ko bisaba kwigira icyizere no gutinyuka.

Ngenzi Shyaka Jean Leo yagize ati "Iyi program Mbere na Mbere yatweretse ko umuntu ashobora gukorera amafaranga atavuye aho ari, tugomba gukorera muri Digital, mu buryo bugezweho, kandi bagenzi banjye ndabasaba gutinyuka, ubu hano iwacu mu Rwanda ubu buryo ntibwari bwaguka mu gihe hakurya y’inyanja ho badusize ariko natwe tugiye kubiha umwanya dukore cyane, nubwo bamwe muri twe bari baranze kubyizera ariko twe ubu twatangiye kubona amafaranga, urubyiruko rugomba kwitinyuka byose birashoboka."

Umuyobozi mukuru w’Ishuri rya Ines Ruhengeri Padiri Dr. Dr Hagenimana Fabien asanga urubyiruko rukwiye guhanga udushya dushingiye ku ukoranabuhanga kuko Isi igenda yihinduranya ndetse n’abantu bagakwiye kwaguka mu mitekereze.

Fr. Dr Hagenimana Fabien yagize ati "Turasaba aba bana bahuguwe na INNOV8 pod , gukomeza guhanga udushya ku isoko ry’umurimo kuko niho Isi igeze; turi muri (Digital revolution) kandi ubu batangiye kurya amafaranga babikesha ubu bumenyi bafite kandi burya akazi ku Isi karahari nuko tutabisobanukirwa ngo twaguke mu bitekerezo ."

Ikigo INNOV 8 POD gifasha abanyeshuri kumenya guhanga udushya dushingiye Ku ikoranabunga , abanyeshuri bakaba barahuguwe ibyumweru 8 , ubu bakaba baratangiye gukora akazi binyuze mu buryo bwa (Online).

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru