Umunyamakuru ScoviaMutesi, akaba n’Umuyobozi Mukuru wa Mamaurwagasabo Ltd
yatorewe kuba Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi y’Urwego rw’Abanyamakuru Bigenzura (Rwanda Media Commission, RMC), umwanya yasimbuyeho Cleophas Barore.
Ni inama y’Ubutegetsi igizwe n’abandi banyamakuru batatu batowe barimo Girinema Philbert, umwanditse mukuru wa IGIHE, Nyirarukundo Xavera wa Radio y’igihugu RBA na Rwanyange Anthere uyobora Panorama.
Ni amatora yabereye i Kigali, aho yari agamije gusimbuza abayobozi b’uru rwego bari bamazeho imyaka itari mike, ndetse yaje no kurenza Manda bari batorewe, hatangwa impamvu z’icyorezo cya COVID-19.
Mu migabo n’imigambi ye ubwo yari amaze kwamamaza akemera guhatana, Scovia Mutesi yabanje kukwira inteko itora icyo ikwiye gushingirwaho imugirira icyizere cyo kuyobora Urwego RMC.
Yagize ati: "Ntimuntorere ubugore, muntorere ubushobozi."
Inama y’Ubutegetsi ya RMC kandi izaba igizwe n’abandi bantu batatu batari abanyamakuru. Abo ni Uwimana Jean Pierre usanzwe ari umwarimu mu Ishuri ry’Itangazamakuru muri Kaminuza y’u Rwanda, Me Muhirwa Ngabo Audace wo mu Rugaga rw’Abavoka na Dr. Liberata Gahongayire wo muri Sosiyete Sivile.
Samuel Mutungirehe