Friday . 17 April 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 10 April » Michigan yiyongereye kuzindi leta zibuka Jenoside yakorewe Abatutsi – read more
  • 1 April » Perezida w’u Burundi yaragije Imana igihugu cye nyuma y’uko ububiko bw’intwaro z’igisirikare cy’u Burundi bufashwe n’inkongi y’umuriro – read more
  • 31 March » Spain yafunze ikirere cyayo ku ndege z’intambara z’Amerika – read more
  • 31 March » Gakenke: Bakusanyije Miliyoni zisaga 200 zo kurengera abatishoboye – read more
  • 26 March » Perezida Kagame :Iterambere ry’amadini n’amatorero n’Igihugu gitera imbere – read more

NATO iravuga ko intwaro zo gufasha Ukraine zirimo gukendera

Monday 28 November 2022
    Yasomwe na

Yanditswe na NIMUGIRE Fidelia

Ibikorwa byo gushyigikira Ukraine mu bya gisirikare byasize ububiko bw’intwaro z’ibihugu byinshi mu bigize umuryango wo gutabarana uhuriwemo n’ibihugu by’u Burayi na Amerika, NATO, bukendereye.

Ibi ngo bituma itabasha kubahiriza ibyo abanyepolitiki biyemeje mu gutera inkunga leta ya Kyiv.

Ubushobozi bw’ibihugu byinshi bwamaze kurangira nk’uko ikinyamakuru The New York Times cyabitangaje kuri iki Cyumweru, gihawe amakuru n’umwe mu bayobozi ba NATO.

Nibura ibihugu 20 muri 30 bigize uyu muryango byamaze gushirirwa.

Ibihugu bike birimo u Bufaransa, u Budage, u Butaliyani n’u Buholandi ni byo bigikanyakanya kuri iyo ngingo yo kubona intwaro zo guha Ukraine.

Uhereye igihe u Burusiya bwatangirije intambara muri Ukraine muri Gashyantare uyu mwaka, Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’ibindi bihugu byo mu Burengerazuba bw’isi byakomeje gutanga za miliyari z’amadolari muri Ukraine, zigenewe ubufasha mu bya gisirikare.

Nibura agera kuri miliyari 40 z’amadolari amaze gutangwa kugeza ubu, akaba angana n’ingengo y’imari u Bufaransa bugenera igisirikare buri mwaka.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru