Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, NEC, yatangaje ko amatora y’abajyanama rusange ku rwego rw’akarere yagenze neza kuko amajwi bamaze kubara yerekana ko biri ku kigero kiri hejuru ya 94%.
Ni amatora y’abagize inama Njyanama Rusange y’uturere 27 two hanze ya Kigali, aho abagize Njyanama bo mu mirenge itandukanye ya buri karere bagiye kwitoramo 8 n’Abajyanama Rusange hakaba n’abatewe muri 30% by’abagore ndetse n’umwe uhagarariye urubyiruko n’uhagarariye abafite ubumuga n’uhagarariye abikorera.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa komisiyo y’igihugu y’amatora, Charles Munyaneza, yavuze ko amatora yagenze neza cyane cyane ashingiye ku bwitabire bwagaragaye kuri buri site y’itora.
Yagize ati “Amatora yagenze neza, yitabiriwe n’abaturage, abagombaga gutora, imibare ubu turimo tucyegeranya, iragaragaza ko ubwitabire buri hejuru ya 94%, twagize abakandida beza cyane, uretse kuba ari beza, umuntu ashingiye ku mashuri bize ku mirimo bakora cyangwa bakoze, kandi twari dufite n’abakandida benshi cyane, hari harimo ipiganwa riri ku rwego rwo hejuru, ibyo na none bikaba byahaye amahirwe abatoraga guhitamo, kandi bagahitamo koko abantu dutekereza ko bazaba bagize inama njyanama zikomeye zifite ubushobozi, tugereranyije n’izo twari dusanganywe”.
Ikindi yashimiye aya matora ni uko abiyamamaje bagatsindwa berekanye ko umuco wa Demokarasi umaze kugera mu Banyarwanda kuko babyakiriye neza kandi bagashimira na bagenzi babo babatsinze, ariko nyuma inzego z’ubuyobozi zibibutsa ko kuba batsinzwe bitabakuye mu buyobozi bw’Akarere ahubwo bagombye na bo kuba abajyanama ba bagenzi babo batowe.
Abajyanama rusange 8 batowe muri Nyanza
NEC ivuga ko hagiye gukurikiraho amatora y’abagize biro y’inama njyanama aho inama njyanama zatowe zizitoramo Perezida na visi Perezida ndetse n’umunyamabanga, hanyuma bahite batora komite nyobozi y’Akarere izaba igizwe n’umuyobozi w’Akarere n’abamwungirije, amatora yose akazaba tariki 19 Ugushyingo 2021, ku buryo uwo munsi uturere twose uko ari 27 tuzarara dufite abayobozi ku buryo bose bazarara barahiye yaba abayobozi bashya ndetse n’abajyanama.
Abajyanama rusange 8 batowe muri Bugesera

















