Thursday . 16 July 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 16 July » Lioner Messi yageze ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi cya 2026 – read more
  • 14 July » France na Espagne ziracakirana mu mukino wa 1/2 cy’Igikombe cy’Isi 2026: Mbappé na Yamal bahanganiye itike yerekeza ku mukino wa nyuma – read more
  • 13 July » Lamine Yamal yujuje imyaka 19: Umwana w’igitangaza ukomeje kwandika amateka muri ruhago y’Isi – read more
  • 13 July » BK Pro League Awards 2026: Abakinnyi babaye intyoza bashimiwe ku mugaragaro – read more
  • 9 July » Morocco irashaka kwihimura kuri France mu mukino w’ishiraniro wa 1/4 cy’Igikombe cy’Isi 2026 – read more

NEC yatangaje abujuje ibyangombwa bya Kandidature ya Perezida

Thursday 6 June 2024
    Yasomwe na

Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC) yatangaje urutonde rw’agateganyo rw’abemerewe kwiyamamaza ku mwanya wa Perezida wa Perezida wa Repubulika, abujuje ibisabwa ni Perezida Paul Kagame w’Umuryango FPR Inkotanyi, Philippe Mpayimana, Umukandida wigenga na Frank Habineza w’Ishyaka Democratic Green Party of Rwanda.

Abandi bakandida ku mwanya wa Perezida bisanze ku rutonde rw’abatujuje ibisabwa ni Manirareba Herman, Barafinda Sekikubo Fred, Habimana Thomas, Rwigara Diane, Mbanda Jean na Hakizimana Innocent.

Ibyo abakandida batemerewe batari bujuje

Herman Manirareba

Komisiyo y’Igihugu y’Amatora yatangaje ko atatanze Lisiti y’abantu 600 bemerewe gutora bashyigikiye kandidatire ye.

Hakizimana Innocent

Ntiyujuje abantu nibura 12 bafatiye ikarita ndangamuntu mu Karere ka Nyagatare na Gatsibo bari no kuri Lisiti y’Itora y’utwo turere.

Mu Karere ka Nyagatare, Gatsibo, Kirehe harimo nimero z’ikarita ndangamuntu z’abamushyigikiye zirimo zimwe zitari zo, izindi zitabaho ndetse n’izidahuye n’amazina ari kuri lisiti yatanze.

Perezida wa NEC, Oda Gasinzigwa, yatangaje kandi ko mu basinyiye Hakizimana Innocent, hari abagaruka kuri lisiti irenze imwe nyamara imikono yabo itandukanye.

Hari kandi abagaragara kuri Lisiti y’abamushyigikiye bemeza ko batamusinyiye.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru