Mutungirehe Samuel
Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’amashuri (NESA), Dr. Bahati Bernard yatangaje ko muri ibi bihe abanyeshuri bagiye gukora ibizamini bisoza ibyiciro bitandukanye bazi neza ko hashobora kuzaboneka uwarwara covid-19 ariko yizeza ko nta mwana uzavutswa amahirwe yo gukora ikizamini cya Leta kubera ko yarwaye COVID-19.
Yabigarutseho kuri uyu wa Gatanu tariki 9 Nyakanga 2021, mu kiganiro n’abanyamakuru cyakozwe hifashishijwe ikoranabuhanga, aho yagaragaje uburyo ibizamini bya Leta biteganyijwe gutangira kuri uyu was mbere tariki wa 12 Nyakanga 2021 hakorwa ibisoza amashuri abanza umwaka wa Gatandatu.
Yagize ati: “Byatekerejweho, turi mu bihe bidasanzwe turateganya ko dushobora kugira abanyeshuri bamwe bashobora kuba barwaye mu gihe cyo gukora ibizamini, ariko hariho uburyo burimo gutekerezwa ku buryo bazafashwa gukora ibizamini; icyo twakwizeza ni uko nta munyeshuri uzavutswa amahirwe yo gukora ikizamini, cyaba igisoza amashuri abanza, igisoza umwaka wa 3 w’amashuri yisumbuye cyangwa igisoza umwaka wa 6 w’amashuri yisumbuye kubera ko yagize ikibazo cyo kurwara COVID”.
Ku wa 12-14 Nyakanga 2021 hazakorwa ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza, bizaba bikurikiye ibyakozwe mu minsi ishize by’abarangije umwaka wa gatanu w’Amashuri y’Ubumenyingiro bakoze ibizamini ngiro. Abasoza icyiciro cya mbere cy’ayisumbuye na TVET bazakora ikizamini cyo kwandika tariki ya 20-27 Nyakanga, naho abasoza ayisumbuye muri siyansi bakazakora ku itariki ya 28-30 Nyakanga 2021.
Uyu mwaka kandi site zizakorerwaho ibizamini nazo zariyongereye zigera ku 1021 zivuye kuri 981 mu 2019 ubwo haheruka gukorwa ibizamini mbere ya covid-19.
Umuyobozi Mukuru wa NESSA yijeje kandi ko guhera kuri uyu wa Gatanu hatangwa umurongo w’uburyo Ibizamini bizakorwamo, bimare impungenge abibaza uko bizakorwa muri ibi bihe by’icyorezo.















