Wednesday . 4 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 4 March » Santa Kinyera wari wungirije muri Ambasade ya Uganda mu Rwanda yapfuye – read more
  • 4 March » Nyagatare: Barasaba ko igishanga cy’umuceri gitunganywa – read more
  • 3 March » ISRAEL YEMEJE IBITERO MURI LIBAN NA IRAN ICYARIMWE – read more
  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more

NESA ntirasuzuma ubusabe bw’abanyeshuri bakabakaba ibihumbi 10 batarasubira ku ishuri

Wednesday 20 October 2021
    Yasomwe na

Mutungirehe Samuel

Ikigo cy’igihugu gishinzwe ibizamini n’ubugenzuzi bw’amashuri (NESA) cyatangaje ko abanyeshuri basaga ibihumbi icyenda bo mu mwaka wa mbere n’uwa kane w’amashuri yisumbuye bataragera ku ishuri zirimo kuba abashatse guhinduza ibigo batarasubizwa no kuba nta mikoro imiryango imwe n’imwe ifite yo kugura ibyamvu by’abana bajya kwiga.

Umuyobozi muri NESA, Sebaganwa Alphonse, yavuze ko abari basabye guhindurirwa ibigo hakoreshejwe ikoranabuhanga ryashyizweho, kugeza kuri uyu wa Kabiri tariki ya 19 Ukwakira 2021 bakabakaba ibihumbi 10, ni ukuvuga 9 900.

Yabwiye Radio y’Igihugu ati "Ubusabe bwabo ntabwo burasuzumwa ariko turatangira kubusuzuma muri iki cyumweru, kuva ejo (ku wa Gatatu) mu byukuri kuko twari turindiriye ko amashuri atangira, ibigo by’amashuri bikatwoherereza imyanya basigaranye mu mashuri bafite nyuma yo kwakira abanyeshuri twaboherereje kuko uko twohereje abanyeshuri si ko bajya muri ibyo bigo.

Hari abajya mu bigo by’amashuri yigenga, kubera impamvu zitandukanye; ubwo rero turindiriye iyo raporo izatugeraho ku munsi wa kane mu by’ukuri hanyuma kuri uwo munsi, ku wa kane no ku wa Gatanu no ku wa Gatandatu tukiga izo dosiye noneho ku cyumweru tugatangaza aho abanyeshuri basabye guhindura ibigo by’amashuri ndetse no guhindura amashami basabye noneho tukabishyira online (ku ikoranabuhanga) noneho ku wa mbere, ku wa Kbiri bazajya ku ishuri badakererewe cyane."

Uyu muyobozi wa NESA ivuga ko itazi neza ko abo banyeshuri bose basaga ibihumbi 9 bakiri iwabo kuko bamwe bashobora kuba baremeye kujya aho babashyize banga gukomeza gukererwa.

Zimwe mu mpamvu NESA yasanze ziganje mu basabye guhindurirwa ibigo n’amashami yo kwigamo, zirimo kutihimira ibigo abana boherejweho, amashami bahawe batishimira n’impamvu z’ubushobozi bwagabanutse.

Ati "Abenshi iyo urebye ni n’abo mu Mujyi wa Kigali mu by’ukuri; abarenze icya kabiri muri ibyo bihumbi 9 na Magana 9 ni abaturuka mu Mujyi wa Kigali aho usanga batifuza ko abana babo bajya mu ntara za kure, abandi ugasanga ni abafite impamvu bagaragaza z’uburwayi ariko akenshi usanga ari abadashaka ko abana bajya kure."

Muri izo mpamvu kandi hari n’ababyeyi bafite amikoro make batarabona ubushobozi bwo kugurira abana ibyangombwa byose ibigo bimukiyeho byabatumye, cyane ko bashobora kuba barimo n’abagizweho ingaruka na COVID19 bagatakaza ubushobozi bwabo mu gukemura ibibazo nkenerwa mu ngo bikiyongeraho n’ikibazo cy’amafaranga y’ishuri akomeje gutumbagira uko ibihembwe bisimburana hatitawe ku bushobozi bw’ababyeyi.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru