Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more

NESA yatangiye ubukangurambaga ku isuzuma ry’ubushobozi bw’umunyeshuri

Wednesday 19 March 2025
    Yasomwe na

Ikigo cy’igihugu Gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri (NESA), bwatangiye ubukangurambaga ku isuzuma ry’ubushobozi bw’abanyeshuri (PISA2025).

Ubuyobozi bwa NESA buvuga ko amashuri 213 yo mu Rwanda afite abanyeshuri 7445 ariyo azitabira isuzuma Mpuzamahanga ry’abanyeshuri rya PISA 2025, rigamije gusuzuma ubushobozi bw’abanyeshuri mu guhatana n’ibindi bihugu byo ku Isi.

Ubwo yatangizaga ubu bukangurambaga Umuyobozi Mukuru wa NESA, Dr Bahati Bernard Yasobanuye ko iri suzuma Mpuzamahanga rizakorwa n’abanyeshuri bafite imyaka 15 na 16 .

Yagize ati: "Bazaba ari abanyeshuri baturuka mu mashuri 213 yo mu gihugu hose, ni isuzuma rizakorwa mu masomo atatu ariyo imibare, ubumenyi (Science) n’icyongereza.
Iri suzuma rizakorerwa mu bihugu 91 byo ku Isi, muri Afurika rikaba rizakorerwa mu bihugu by’u Rwanda, Kenya,Moroc na Zambia.”

Dr Bahati Bernard Umuyobozi mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ibizamini n’ubugenzuzi bw’Amashuri NESA

Isuzuma rya PISA ryatangijwe n’Umuryango Mpuzamahanga w’Ubukungu ku bufatanye n’Iterambere (OECD), aho muri ibyo bihugu abana bageze ku myaka 15 baba bageze igihe cyo kwifatira icyemezo cyo kujya mu buzima busanzwe cyangwa se bakaba bakomeza amasomo yisumbuyeho.

Iki gikorwa cyatangirijwe mu mujyi wa kigali, ku mashuli ya ES Kanombe/ EFOTEC ariko no mu tundi turere tw’Igihugu dufite abana bazitabira PISA2025.

Ubu bukangurambaga bugamije gusobanurira abafatanyabikorwa mu burezi bw’ u Rwanda cyane abanyeshuri, abarimu, ababyeyi abayobozi b’amashuri, abayobozi bo mu nzego z’ibanze n’abanyarwanda muri rusange.

Ibijyanye n’iri suzuma mpuzamahanga rizakorwa mu Rwanda kuva ku wa 27 Mata kugeza ku wa 7 Kamena 2025, ibi bikorwa byateguwe n’Ikigo cy’lgihugu gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri NESA.

Yanditswe na Jean Claude Ndayambaje

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru