Thursday . 16 July 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 16 July » Lioner Messi yageze ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi cya 2026 – read more
  • 14 July » France na Espagne ziracakirana mu mukino wa 1/2 cy’Igikombe cy’Isi 2026: Mbappé na Yamal bahanganiye itike yerekeza ku mukino wa nyuma – read more
  • 13 July » Lamine Yamal yujuje imyaka 19: Umwana w’igitangaza ukomeje kwandika amateka muri ruhago y’Isi – read more
  • 13 July » BK Pro League Awards 2026: Abakinnyi babaye intyoza bashimiwe ku mugaragaro – read more
  • 9 July » Morocco irashaka kwihimura kuri France mu mukino w’ishiraniro wa 1/4 cy’Igikombe cy’Isi 2026 – read more

Ngoma: Hari abihaye umugambi mubisha wo kwanduza abandi Virusi itera Sida

Tuesday 2 May 2023
    Yasomwe na

Yanditswe na Habimana Chadadi

Abaturage bo mu murenge wa Sake mu karere ka Ngoma batangaje ko muri uwo murenge hari umuco utari mwiza; aho usanga umenye ko yagize ibyago akandura agakoko gatera Sida ahita afata umwanzuro wo kwanduza abandi.

Ibi ngo abikora kugira ngo atazapfa wenyine nyuma yo gutangira kwiheba.

Karambizi Jean Baptiste atuye muri Sake, yabwiye umunyamakuru wa Mamaurwagasabo ko ibi byo kwanduzanya bikorwa akenshi n’abasanzwe bakora uburaya baba baranze no gufata imiti igabanya ubukana.

Ati: "Ikibazo hano uwamaze kwandura akora ubusambanyi nk’ugaba amasuka, agamije kudapfa wenyine ahubwo akifuza ko mwajyana nawe akwanduje, ni umwanzuro ugayitse ariko niko kuri niko bimeze".

Ku kigendanye n’ubwiyongere bwa virusi itera sida, abatuye Sake bavuga ko banafite imbogamizi zo kutabona udukingirizo duhagije ndetse n’uduhari tukaba duhenze.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’uyu murenge Ndaruhutse Jean de Dieu yavuze ko kubera ibikorwa byinshi biri gukorwa muri gice Sake iherereyemo, byatumye hari ibikorwa bitari bisanzweho byadutse birimo uburaya ndetse no kunywa ibiyobyabwenge.

Ati: "Mwabibonye ko turi kubaka kaburimbo n’isoko, bituma urubyiruko rushobora kwishora mu bikorwa bibi birimo n’uburaya no kunywa ibiyobyabwenge".

Gitifu Jean de Dieu yakomeje avuga ko hari ibyo ubuyobozi buri gukora kugira ngo ibyo bibazo bikemuke.

Ati: "Twashinze amatsinda ahuriza hamwe urubyiruko aho ruhabwa amasomo atandukanye arufasha kugaruka mu murongo muzima aho kwishora mu buraya ari naho bakura Sida".

Mu bukangurambaga bwo kurwanya icyorezo cya Sida; Ikigo cy’igihugu cyita ku buzima RBC kirimo kwibanda mu ntara y’Iburasirazuba ndetse n’umujyi wa Kigali kuko ariho hibasiwe n’ubwandu bushya cyane ugereranije n’ahandi mu gihugu.

Mu bukangurambaga RBC kandi itanga ubutumwa ibinyujije mu mpapuro ziriho amakuru agendanya nuko wakwirinda icyorezo cya Sida.

RBC kandi inatanga udukingirizo dufasha abantu bananiwe kwifata kuba bakwikingira ngo batagerwaho n’icyorezo cya Sida.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru