Yanditswe na Ndayambaje Jean Claude
Bamwe mu bakora uburaya bo mu karere ka Ngorerero baravuga ko bahohoterwa, bakimwa uburengazira bwabo.
Abaganiriye n’Umunyamakuru wa Mamaurwagasabo bo mu Murenge wa Ngororero barasaba ko nabo uburengazira bwabo bwakubahirizwa bagafatawa nk’abandi aho guhabwa akato.
Bavuga ko nabo bafite uruhari mu bikorwa bitandukanye bya leta, ndetse bamwe bagashinja ubuyobozi cyane ubw’inzego z’ibanze banga kubafasha muri serivisi zitandukanye.
Uwo twahaye izina rya Liliane, ku bw’umutekano we yavuze ko yinjiye mu buraya bitewe n’imibereho mibi.
Yagize ati: "Ninjiye mu buraya bitewe n’ubuzima bubi nari ndimo, ubu mazemo imyaka 8 nkora aka kazi; gushaka imibereho niyo ituma twicuruza, dushakisha."
Uyu muturage akomeza avuga ko ngo ku munsi ashobora kuryamana n’abagabo barenze bane bakamwishyura kuva ku bihumbi 2000 kugeza kuri 3000frw ariko akavuga ko abonye icyo gukora cyamuvuna muri buriya buzima yahita asezera uburaya.
Undi twasanze mu gasanteri ahazwi nko ’Mukajagari’ witwa Uwineza claudine, ukora uburaya yavuze ko babaye ibicibwa mu baturage.
Yagize ati: "Hari igige utambuka abantu bakavuga ngo dore ya ndaya wagera nko kwa mudugudu nawe akavuga ngo uri indaya waratunaniye, wajya gushaka imiti nko kuri foromasi ntibakumve, mbese bakagusuzugura; turasaba guhabwa agaciro kacu."
Bakomeza bavuga ko bagifite n’indi mbogamizi zo kubona ibyiciro by’ubudehe, ngo kuko iyo bagiye kwaka icyiciro bababwira ko badatuye mu mudugudu , kandi baba bahamaze igihe kitari gito.
Umuyobozi w’Akarere ka Ngorerero, Nkusi Christophe yavuze ko abakora uburaya badakwiye guhabwa akato ahubwo ko baba bakwiye kwegerwa bakigishwa bagategwa amatwi ku buryo iyo bibaye ngombwa bafashwa gusohoka muri ibyo bikorwa bigayitse.
Yagize ati: "Aba bantu ntabwo bagomba guhabwa akato ahubwo bagomba kwigishwa, ndetse bagomba gutegwa amatwi tukumva icyatumye bishora muri ubwo buraya kuko ntabwo mu muco nyarwanda ari umwuga usobanutse."
Uyu muyobozi akomeza avuga ko hari bamwe batangiye gufasha gusohoka muri ubu buzima, Aho kuri ubu bakoze amatsibda abateza imbere , aho bagiye bashakirwa ibyo bakora bibateza imbere.
Benshi bakunze kubita Indangamirwa abandi bakabita indaya, ngo bisobanuye ko barangaza abagabo cyane bakifuza kuryamana nabo.

















