Yanditswe na Alice Umugiraneza
Mu karere ka Ngororero aborozi barashishikarizwa kubaka ingombe mu gukomeza kwicungira umutekano mu gihe inyamanswa zari zirimo kwinjira mu nzuri zikica inyana.
Inzuri zikora kuri parike ya Gishwati-Mukura mu karere ka Ngororero ziri mu mirenge ya Kavumu, Muhanda na Sovu harabarurwa inyana zigera kuri 17 zariwe n’inyamanswa, muri zo 7 zaravuwe zirakira 10 zirapfa.
Bamwe mu borozi baganiye na mamaurwagasabo bavuga ko kubaka ingombe, aho inyana zirara, bose bagomba kubishyira mu gikorwa bafatanije kugira ngo bahangane n’inyamanswa ziza kubarira inyana.
Kayihura Elia ni umwarozi wororera mu rwuri two mu murenge wa Muhanda yagize ati "Batweretse uburyo bwo kubaka ingombe tukirindira amatungo yacu kandi birafatika, tugomba kubikora kugira ngo inyamanswa ntizizongere kuturira imitavu."
Gashema Innocent nawe yagize ati "Ingombe zigiye kudufasha gucunga umutekano w’inyana kuko zari zirimo gupfa umunsi ku wundi. Leta nayo yaradufashije itwoherereza abantu bo kudufasha ku buryo ibyo bisimba bigarutse banadufasha bakabyica ntibigaruke kuturira inyana."
Ubuyobozi bw’akarere ka Ngororero butangaza ko kubaka ingombe Ari kimwe mu bisubizo mu gihe hataraboneka igisubizo kirabye.
Nkusi Clistophe umuyobozi wa karere ka Ngororero yagize ati "Mu gihe hataraboneka igisubizo cyo gutandukanya ubworozi na parike, RDB hari ibyo irimo gukora kugira ngo hatandukanwe ubworozi na parike mu gihe ibyo bitarakora, niyo mpamvu nk’ubuyobozi bw’akarere, niyo mpamvu turimo kubaka ibiraro by’inyana kugira ngo ibyo bisubizo birambye bitari byaza tube dukoze iki gisubizo kugira ngo turengere ubworozi bukorerwa muri gishwati.
Hakazamo no kugira abashumba n’aborozi inama kugira ngo abashumba babe hafi y’amatungo, ikindi
ni ugushishikariza aborozi kujya muri Kampani z’ubwishingizi mu gihe habayeho ipfu za hato na hato, izo Kampani zibe zabagoboka."
Kugeza ubu mu karere ka Ngororero habarurwa inzuri zigera kuri 397 zikora kuri parike ya Gishwati-Mukura hakaba hororerwa inka zisaga ibihumbi 13.















