Abaturage bafite inzu z’ubucuruzi mu Isanteri ya Cyome, ihererere mu Mudugudu wa Nyakageze, mu Kagari ka Cyome, ho mu Murenge wa Gatumba ho mu Karere ka Ngorororero, baragaragaza akababaro bafite, nyuma yuko batuweho icyemezo n’ubuyobozi bw’Akarere ka Ngorororero mu minsi ishize, cyo kuva mu nzu zabo nta ngurane bahawe, nta naho berekejwe gukorera hiswe mu manegeka.
Mu bihangayikishije cyane aba baturage birimo n’abagaragaza ko bari barasabye amafaranga y’inguzanyanyo mu mabanki, nyuma yo gutegekwa kuvugurura izo nzu mu mwaka ushize, none bakibaza ukuntu bazabigenza mu kwikura muri icyo gihombo.
Ubwo umunyamakuru wa Mama Urwagasabo TV, yageraga muri iyi Santeri ya Cyome mu masaha ya mu gitondo kuri uyu wa Gatanu, ku itariki 21 Werurwe 2025, yasanze imiryango myinshi muri iyi Santeri ifunzwe, abaturage bamubwiye ko bamaze kumenyashwa gufunga batemerewe guhakorera.
Gafurafura Vincent, na Mpakaniye Innocent, ni bamwe muri bano baturage bari basanzwe, bafite inzu muri iyi Santeri ya Cyome.
Yagize ati: "Turavuga tuti, ni gute akarere kadushishikarije kuvugurura inzu zacu, yewe dushyireho n’amakaro, none ni gute twavamo nta kintu tubonye, kandi akarere ariko kabidushishikarije, kandi kari kaziko n’ubundi turi mu manegeka?".
Aba baturage kandi, bavuga ko hari nabari baragujije muri banki abandi bagurisha imitungo yabo, mu kuvugurara izo nzu.
Mpakaniye yakomeje agira ati: "Nkubu ejo bundi twashyizeho amakaro, bamwe tuguza amabanki, abandi bagurisha inka, ni ikibazo mbese kitoroshye. Turabitekereza mbese tukumva kitubereye ikibazo gikomeye cyane, kuko nka crédit (inguzanyo) twagiye dufata mu mabanki, kuzazishyura ni ibintu bigoye".
"Nta bundi bwishyu twari dufite, kuko twayashyizeho tuvuga tuti inzu yacu, ari nako batubwira bati izo nzu, muzihe ubwiza, nta muntu uzazikoraho, tujya mu mabanki, abandi bajya mu bimina, bakayo amafaranga, nta n’umwaka urashira tuyashyizo aya makoro, ngo ni mwimuke tugende, urumva ni ikibazo".
Ntabwo ari bano baturage gusa bataka igihombo, ahubwo hari nabari bahakorera, nkabakodeshaga amazu nabo bagaragaza ko batorohowe, Mukankundiye Béatrice, uyu avuga ko yakodeshaga inzu muri iyi Santeri ya Cyome, yakoreragamo ubucuruzi bwa resitora.
Nawe yagize ati: "Nakodeshaga, ariko ubwo ngubwo mu gukodesha twakodesheje amezi y’umwaka, ubwo rero nta kuntu bashobora kudusubiza amafaranga yacu, bararangije kuyabika, ubwo rero tukavuga tuti, baba baretse nibura tugakoreramo wenda tukageza nko mu kwa Cumi n’abiri, wenda umuntu yaba ari gushakisha n’ahandi hantu ashobora kujya gukorera.
Twashatse kumenya icyo ubuyobozi bw’Akarere ka Ngorororero, umuyobozi wako Christophe Nkusi atwemerera ibyiki cyemezo.
Yagize ati: "Ibiza nyine iyo bije cyangwa ahantu akaba ari mu manegeka, ikirebwa cya mbere ni ugutabara ubuzima bw’abaturage, noneho ibindi bibazo bikarebwa nyuma, ariko icyo cyakozwe, ntekereza ko nawe ubyumva clearly (neza)."
Ni ibihe biza bituma aba baturage bategekwa kuhava?
Umuyobozi w’akarere ka Ngororero, Nkusi Christophe yakomeje asobanura ko izi nzu ziri munsi y’umusozi ugaragaza ko isaha ku isaha wateza ibiza abaturage.
Yagize ati: "Ibiza by’imvura biterwa no kuba ari hasi mu gishanga ariko amazi agaturuka ruguru iyo kuri iyo misozi, akinjira muri ayo mazu y’ubucuruzi. N’ubushize, mu kwezi kwa Cumi na Kumwe byarabaye, hari n’ibicuruzwa byangijwe nayo mazi, hari n’inzu yasenyutse. Muri rusange rero nicyo kibitera, amazi aturaka hejuru kuri iyo misozi, iri hejuru y’iyo santeri ya Cyome".
Tumubajije niba hari icyo ubuyobozi buteganya ku gihombo abo baturage bataka icyo cyemezo cyabatera, cyane nk’abari baragujije mu mabanki, uyu muyobozi mu mvugo ye yemvukanisha ko ntacyateganyijwe.
Ibi bibaye mu gihe aba baturage bavuga ko bamenyeshejwe iki cyemezo batunguwe ku itariki 13 z’ukwezi, kwa Gatatu, uyu muyobozi w’akarere nabyo akabikana, akavuga ko kino cyemezo bakimenenyeshejwe mu kwezi kwa Cumi na Kumwe, mu mwaka ushize.
Ati: "Ubwo buryo nta buhari, turi muri gahunda yo kwirinda ibiza, ntabwo rero twakubwira ngo ufashe crédit muri banki ngo hari uburyo buhari, ubwo buryo ntabwo buhari, kubera ko turi kugira ngo hatagira uhasiga ubuzima, kandi tugomba kubyumva".
Yanditswe na Eulade Mahirwe