Thursday . 5 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 5 March » Iran yatangije ibitero byo ku butaka ku Ba Kurde bo muri Iraq – read more
  • 5 March » Rura yatangaje ibiciro bishya by’ibikomoka kuri Peteroli – read more
  • 5 March » Inama y’abaminisitiri yemeje ifungurwa ry’abarenga 1800 – read more
  • 4 March » Santa Kinyera wari wungirije muri Ambasade ya Uganda mu Rwanda yapfuye – read more
  • 4 March » Nyagatare: Barasaba ko igishanga cy’umuceri gitunganywa – read more

Ngororero: Abana benshi bo mugace kegereye Gishwati ntibiga, higanjemo Abasigajwinyuma n’amateka

Tuesday 11 January 2022
    Yasomwe na

Yanditswe na Umugiraneza Alice

Iyo ugeze mu karere ka Ngororero, mu murenge wa Muhanda usanga hari abana abana benshi bo mugace kegereye ishyamba rya Gishwati higanjemo Abasigajwe inyuma n’amateka bavuga ko kubera ubukene buri mu muryango yabo ari yo mpamvu ituma batitabira ishuri, bakajya kwishakira imibereho bityo iby’ishuri ntibabe bakibyibuka.

Aho Mamaurwagasabo yageze, mu kagari ka Bugarura, yabasanze hari abana batari bake bari mu mirimo itandukanye irimo n’ivunanye, bakorera amafaranga. Hari nk’abarimo kwikorera amabuye abandi bari gukora mu mirima y’icyayi mu gihe abandi barimo kwiga.

Abemeye kutuvugisha umwe muri no yagize ati "Njyewe nari ndimo gufasha abandi kubagara, nubwo ndimo njyenyine abo twari kumwe bagiye gusenya inkwi mbansigayemo ndigukora mbategereje ngo dutahe."

Undi twahaye izina rya Kajeneza ni umwana wo mu muryango w’abasigajwe inyuma n’amateka ufite imyaka 14 y’amavuko, avuga ko atigeze akandagira mu ishuri, kugeza ubu ni umushumba w’amatungo y’abandi.

Yagize ati "Ese waba waburaye ukajya kwiga? Ntanubwo nanjya kwiga naburaye."

Umndi ufite imyaka 10 y’amavuko nawe utarigeze ukandagira mu ishuri yagize ati "Ikibazo mfite ni icy’imyenda n’amakayi, mbibonye najya kwiga."

Ababyeyi bafite abana batiga babwiye Mamaurwagasabo ko ikibazo bafite gituma abana babo batiga ahanini ari ubukene bwo kubura amikoro yo kubonera abana ibikoresho by’ishuri n’ibibatunga.

Karonkano ni umwe mu babyeyi, yagize ati "Ikibazo gihari ni ubukene dufite kuko ikidutunze ni ukujya gusenya inkwi mu ishyamba tukazizana hano ku gasanteri, iyo zitaguzwe turaburara. None wambwira ngo umwana yabaho muri ubwo buzima akiga? Icyakorwa ni uko hakorwa ubuvugizi bikagera ku rwego rubishinzwe tukabona ubufasha abana bakajya ku ishuri nk’abandi"

Ubuyobozi bw’akarere ka Ngororero ntibwemeranya nibyo abo babyeyi bavuga ko ubukene bwaba intandaro yo kutiga, cyane ko ngo umurenge wa muhanda ni umurenge udafite ikibazo cy’ubukene.

Byavuzwe na Habarurema Deny , umuyobozi ushinze uburezi mu karere ka Ngororero.

Yagize ati "Abana bose bagomba kujya ku ishuri, ugize ikibazo cy’ubukene turabafasha kuko ku karere tuba dufite ubufasha ariko turasaba n’abayobozi b’amashuri kureba abana bafite ibibazo, babagurire uniforme (impuzankano) n’amakaye ku buryo nta mwana numwe wareka kujya kwiga yitwaza ubukene.

N’iyi gahunda yo kurira ku ishuri n’udafite ubushobozi turamufasha, Abasigajwinyuma n’amateka bo byumwihariko hari serivisi sosiyari tugira ku karere, irabafasha cyane kuko n’abashaka kujya kwiga hanze y’akarere barabafasha."

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko ubwo igihembwe cya kabiri gitangiye bafatanyije n’ubuyobozi
bw’umurenge bagomba kumenya abagarutse ku ishuri n’abataragarutse kwiga.

Iyo witegereje muri ako gace kegereye ishyamba rya Gishwati, ubona ahanini babana batiga biganje mu mirimo itandukanye nko gukora mu mirima y’ icyayi, kwikorera amabuye ahateganywa kubakwa, gusunika amagare atwaye ibicuruzwa ndetse no kwikorera amata aturutse mu mafamu mu ishyamba rya Gishwati.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru