Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more

Ngororero: Amakimbirane hagati y’abashakanye intandaro y’igwingira n’imirire mibi mu bana

Monday 7 November 2022
    Yasomwe na

Yanditswe na Ndayambaje Jean Claude

Bamwe mu baturage bo mu karere ka Ngororero bavuga ko amakimbirane hagati y’abashakanye ariyo ntandaro y’igwingira mu bana.

Aya makimbirane atuma hari ababyeyi bata inshingano zo kwita ku bo babyaye bakiyita ntibindeba bityo umwana ntabone umwitaho nkuko bikwiye.

Babitangarije umunyamakuru wa mamaurwagasabo ubwo yageraga muri imwe mu mirenge yo muri aka karere, aho bose bahuriza ku kuba intonganya bahoramo mu rugo ahanini zishingiye ku buharike n’ubushoreke.

Mukeshimana Annociata wo mu murenge wa Matyazo, yagize ati: "Hano iwacu turacyafite ikibazo cy’igwingira mu bana ariko biterwa n’amakimbirane ahora mu miryago, ugasanga ari umugore cyangwa umugabo ntawita ku mwana ahubwo bahora barwana bityo ikibazo cy’imirire kigakomeza kuzamuka."

Uyu muturage akomeza avuga ko usanga biterwa n’abagabo bashaka abagore barenze umwe cyangwa batatu, ndetse hari n’abagore usanga babyara abana ku bagabo batandukanye ariko kubitaho bikaba ikibazo.

Undi muturage witwa Kampire yagize ati: "Hakwiye kubaho ubwuzuzanye hagati y’abashakanye mu rwego rwo kugira ngo barere abana hamwe, bityo abo bana bakure neza kandi bitabweho mu mikurire yabo.

Ni urugamba leta y’u Rwanda ikomeje guhanga narwo rwo kurandura igwingira mu bana aho inzego zitandukanye zishishikariza buri muturage kugira akarima k’igikoni ndetse no kugana igikoni cy’umudugudu ahagaburirwa abana indyo yuzuye kugira ngo bave mu mutuku hagatangwa n’inyigisho ku babyeyi batatabisobanukirwa.

Umuyobozi w’Akarere ka Ngorerero, Nkusi Christophe yavuze ko bakomeje guhangana n’iki kibazo cy’ingwingira mu bana, aho bakomeje gukorana n’inzego bwite za leta ndetse n’amadini n’amatorero n’abandi bafatanyabikorwa batandukanye.

Yagize ati: "Ikibazo cy’amakimbirane gitera ibibazo bitandukanye mu muryango kuko umuryango uri mu makimbirane ntubona umwanya wo kwita ku bana; ni hamwe usanga hari abana bafite imirire mibi n’igwingira, ni hamwe usanga hari abana bata ishuri, n’ikibazo tugarukaho cyane mu nteko z’abaturage."

Uyu muyobozi akomeza avuga ko bakora ubukangurambaga bwo gushishikariza imiryango kujya babana barasezeranye kuko iyo imiryango ibanye itarasezeranye nabyo bikurura amakimbirane mu muryango bityo wa mwana ntiyitabweho nkuko bikwiye.

Meya Nkusi akomeza avuga ko mu karere ayoboye hari intabwe igenda iterwa mu kugabanya imibare y’abana bari mu mirire mibi, aho asaba ababyeyi kujya bakoresha neza inyunganira mirire irimo Shisha Kibondo neza, ntibajye bayigurisha ijye ihabwa abana nkuko bikwiye kugira ngo bave mu mirire mibi.

Mu mwaka ushyize wa 2021 akarere ka Ngorerero kari gafite 50.5 % by’abana bagwingiye bari mu mirire mibi ariko ubu muri uyu mwaka wa 2022 Ngorerero igeze kuri 42.6% by’abana bagwingiye.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru