Thursday . 5 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 5 March » Iran yatangije ibitero byo ku butaka ku Ba Kurde bo muri Iraq – read more
  • 5 March » Rura yatangaje ibiciro bishya by’ibikomoka kuri Peteroli – read more
  • 5 March » Inama y’abaminisitiri yemeje ifungurwa ry’abarenga 1800 – read more
  • 4 March » Santa Kinyera wari wungirije muri Ambasade ya Uganda mu Rwanda yapfuye – read more
  • 4 March » Nyagatare: Barasaba ko igishanga cy’umuceri gitunganywa – read more

Ngororero: Imvura idasanzwe yangije hegitari 44 zari zihinzeho umuceri mu kibaya cya Mukungwa

Wednesday 26 January 2022
    Yasomwe na

Yanditswe na Alice Umugiraneza

Imvura idasanzwe yaguye mu ijoro ryo kuwa 22 bishyira kuwa 23 Mutarama yatumye umugezi wa mu kungwa wuzura usandarira mu mirima yo kibaya cya Mukungwa gihuza akarere ka Ngororero na Gakenke, irengera hegitari 44 z’umuceri wari ugeze igihe cy’isarurwa.bahinzibakaba basaba inzego bireba kubagoboka.

Bamwe mu bahinzi bavuganye na mamaurwagasabo bagaragaje ko leta yabagoboka muri ibi bihe biteguraga gukora ku ifaranga bakaha bakomwe mu nkokora n’ibiza.

Habumugisha Fausitin ni umwe mu bahinzi bagera kuri 440 bahinga muri icyo kibaya, yavuze ko kugeza aho umuceri ugeze bari barashoyemo imbaraga nyinshi.

Yagize ati "Nk’imbuto twari twahinze ni fumbire twikopesheje, turimo kwibaza tuzishyura iki kandi ntahandi hantu twakura amafaranga uretse ahangaha twari dutegereje."

Ngezahoguhora Jeanette nawe ni umwe muri abo bahinzi.

Yagize ati "Ndumva nk’icyifuzo mfite mwatuvuganira bakagira ikindi kintu badufasha cyasimbuzwa umuceri wagiye, bakadufata mu mugongo tukareba ukuntu twahinga tukagira ikindi twakeza."

Kageme Dieudone we asanga hari igikwiye gukorwa kuri iki kibaya.

Yagize ati "Ubushize twarahinze biragenda none nubu biragiye, icyakorwa nuko hakorwa urugomero rw’aya mazi."

Icyo bose bahurizaho nk’abahinzi bahuye n’ibiza muri iki kibaya cya Mukungwa ni ukubagoboka ariko hagashakwa n’uburyo bwo kubungabunga uyu mugezi wisukamo nindi nk’uwa Rubagabaga ikarekeraho kwangiza imyaka yabo, cyane ko bimaze kuba ngaruka mwaka.

Ubuyobozi bw’akarere ka Ngororero butangaza ko nubwo abahinzi bavuga ko umuceri wari ugeze igihe cy’isarura ariko wari ukiri muto. Buvuga ko bwashinze abashinzwe ubuhinzi muri icyo kibaya kureba uko byifashe .

Uwihoreye Patrick ni umuyobozi wa karere w’ungirije ushinzwe iterambere ry’ ubukungu muri Ngororero, avuga ko raporo zibanze bahawe ari uko amazi ntacyo atwaye ahubwo ikibazo cyaba ari uko hagiyemo ibyondo ariko akemera ko biramutse bimeze uko abaturage babivuga bahabwa ubufasha.

Yagize ati "Nyuma y’icyumweru ndibuze gusubirayo kureba ukuri kurimo, kuko aba tekinisiye, abagoronome batubwiye ko umuceri wari ukiri mutoya, eretse dusanze amazi yaramanuye n’isuri. Icyumweru nigishira amazi amaze kugabanuka tugasanga hagiyemo isuri nyinshi bashobora kugira ikibazo cy’umusaruro wabo tuzareba uko tubashumbusha nk’ubuyobozi."

Abahinzi 240 bo mu karere ka Ngororero na 200 bo mu karere ka Gakenke bose basangiye ubuhinzi bw’umuceri mu kibaya cya Mukungwa

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru