Yanditswe na Alice Umugiraneza
Nzamutumamazi Godance wo mu karere ka Ngororero, umurenge wa Muhanda avuga ko nyuma yo kurwara covid19 mu gihe cy’iminsi 28 akagera aho yambikwa isaha byamufashije cyane kwirinda gukwirakwiza icyorezo cya covid19.
Mu buhamya yahaye Mamaurwagasabo ko yabwiwe ko afite virusi ya Corona biramutungura.
Yagize ati "Njya gufata umwanzuro wo kujya kwisuzumisha nari maze igihe nkuyemo inda nkumva nta maraso mfite, nibwo nagiye kwa muganga gushaka ibinini binyongerera amaroso kuko numvaga mpora nzungera, naracitse intege. Ndi kwa muganga nibwo bamfashe n’ikizamini cya covid19 baza kuyinsango.
Nkimara kubwirwa ko mfite covid19 naratunguwe ariko ndabyakira kuko nari nzi ko icyorezo gihari."
Akomeza avuga ko nubwo yari yiyakiriye ko arwaye COVID-19 kuguma mu rugo byaramunaniye atangira kurenga ku mabwiriza bituma bamwambika isaha igaragaza aho aherereye.
Yagize ati "Abaganga bangiriye inama y’uko ndibwitware kugira ngo ntanduza benshi; ngeze mu rugo kubera imirimo y’abagore kuguma hamwe byarananiye, nkajya ngendagenda mu bantu nibwo baje kunyambika isaha mu buryo bwo kumpa akato kugira ngo bose bamenye ko ndwaye banyirinde.
Nkimara kwambara isaha byaranyobeye noneho mfata umwanzuro wo gukurikiza inama nagiriwe n’abaganga, nko kwitaza abandi, kwambara neza agapfukamunwa no gukaraba intoki inshuro nyinshi.
Nzamutumamazi akomeza avuga ko abaturanyi bamuhaye akato kuko yari yaramenyekanye kubera isaha yari yarambitswe
Ati "Uretse umuryango wanjye niwo wonyine twasigaranye bamba hafi mu gihe narindwaye kuko nubundi nari maze igihe ndwaye narakuyemo inda hagakubitiramo na covid19. Natakaje ibintu byinshi mbese igihombo uburwayi bwanteje nanjye ubwanjye sinabirondora ngo mbimenye; amatungo twaragurishije, imyaka nari nejeje n’ibindi.
Uyu mubyeyi avuga ko bitewe no kuba yarabanje kwica amabwiriza n’inama abaganga bamugiriye byatumye ubwo yasubiraga kwa muganga ku nshuro ya 2 kureba uko ahagaze basanze ubwandu BWA corona bukimurimo.
Ati "Nubundi nsubira mu kato iminsi 28; urumva ko ari hafi ukwezi kose, nibwo nasubiyeyo babwira ko nta bwandu noneho bukigaragara mu mubiri wanjye.
Yagiriye inama abantu bose muri rusange bagikerensa amabwiriza yo kwirinda COVID-29.
Ati "Abibwira ko covid19 idahari baribeshya; igishoboka gusa ni ugukurikiza amabwiriza yashyizweho kuko nta mikino muri iki cyorezo."
Akagali ka Mashya ni kamwe mu tugali tugize umurenge wa Muhanda, gatunzwe n’ubuhinzi ndetse n’ubworozi, ingingo ituma bamwe mu bashyirwa mu kato bashobora kuvamo mbere mu gihe babuze ubitaho ngo bagume mu rugo bakire vuba covid-19.
















