Thursday . 5 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 5 March » Iran yatangije ibitero byo ku butaka ku Ba Kurde bo muri Iraq – read more
  • 5 March » Rura yatangaje ibiciro bishya by’ibikomoka kuri Peteroli – read more
  • 5 March » Inama y’abaminisitiri yemeje ifungurwa ry’abarenga 1800 – read more
  • 4 March » Santa Kinyera wari wungirije muri Ambasade ya Uganda mu Rwanda yapfuye – read more
  • 4 March » Nyagatare: Barasaba ko igishanga cy’umuceri gitunganywa – read more

Ngororero: Nyuma yo gukorerwa ubuvugizi abasigajwe inyuma n’amateka bishimiye ko abana babo basubiye mu mashuri

Friday 22 April 2022
    Yasomwe na

Yanditswe na Umugiraneza Alice

Ubwo Mamaurwagasabo iheruka kubagezaho inkuru y’abana n’ababyeyi begereye ishyamba rya Gishwati higanjemo abasigajwe inyuma n’amateka bo mu karere ka Ngororero, mu Murenge wa Muhanda, mu Kagali ka Bugarura, bavuga ko kubera ubukene bukabije babuze ibikoresho by’ishuri, imyenda ndetse n’ikweto bituma abana bata ishuri. Aba babyeyi babwiye mamaurwagasabo ko bashima ubuvugizi bwakozwe kandi ko abana bahawe ibikoresho ubu bakaba barimo kwiga neza.

Umuturage witwa Ntakaburimpamvu Jonas, ni umubyeyi wasigajwe inyuma n’amateka, yagize ati, "Ni ukuri turashimira ubuyobozi bw’akarere ko bwagize uruhare mu gusubiza abana bacu ku ishuri mu gihe twebwe byari baratunaniye kubera imibereho mibi."

Gakuru Jean nawe ni umubyeyi wo muri uyu mudugudu, yagize ati, "Mbere na mbere ndashimira ubuvugizi mwadukoreye kuko bwatanze umusaruro, ubu abana bacu barimo kwiga nta kibazo. Bahawe iniforume, amakaye, inkweto ndetse barya no ku ishuri saa sita natwe tukabagaburira ni mugoroba. Natwe rero turashaka gukuraho izina ngo abasigajwe inyuma n’amateka ko tutiga, tugomba kwiga cyane ko ubuyobozi butwitayeho."

Ubuyobozi bw’akarere ka Ngororero nabwo bwemeza ko mu rwego rwo kurwanya ubujiji umwana we se agomba kwiga.

Nkusi Christopher, ni Umuyobozi wa karere ka Ngororero yagize ati, "Nyuma yo gukemura ikibazo cy’abanyeshuri bari barataye ishuri kubera ubushobozi budahagije, byumwihariko abana b’abasigajwe inyuma n’amateka. Ubu dutangiye igihembwe cya gatatu cy’amashuri tugiye kureba ibindi bibazo bafite bibugarije nabyo tubashe kubikemura nkuko ibyambere byakemutse.

Ubuyobozi bw’akarere turakomeza kwegera bariya bana tumenye ibibazo bafite tubashe kubikemura kugira ngo tuvaneho imbogamizi iyo ari yo yose yatuma batabasha kwiga."

Akomeza atanga inama muri rusange ku banyeshuri ati, "Turasaba ko buri munyeshuri agomba kwitabira ishuri nkuko dufite politike nziza y’igihugu y’uburezi kuri bose kugira ngo hatagira ucikanwa no kwiga kandi Leta yarashyizeho uburyo bwose bushoboka bufasha buri Munyarwanda abashe kwiga, abashe kujijuka bityo abashe kwiteza imbere."

Umurenge wa Muhanda ni umwe mu mirenge igize akarere ka Ngororero ukaba ari umurenge ukora ku ishyamba rya Gishwati hakunda kugaragara ubworozi bw’inka cyane.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru