Mu Ntara y’Iburengerazuba hari gutegurwa Iserukiramucogurisha ryiswe Kivu Beach Expo & Festival 2025, ryitezweho kuzana udushya twinshi mu turere dutanu biteganyijwe ko rizaberamo.
Kivu Beach Expo & Festival 2025, yateguwe na kompanyi ya Yirunga Ltd ku bufatanye n’Intara y’Iburengerazuba, biteganyijwe ko izatangira ku itariki 03 Nyakanga kugeza 31 Kamena 2025, rikazajya ribera ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu.
Nkuko byasobanuwe na Iyaremye Yves, Umuyobozi wa YIRUNGA Ltd mu kiganiro n’itangazamakuru kuri uyu wa Gatandatu, Kivu Beach Expo & Festival 2025, izaba ifite uburyo bwo guhuza Abanyarwanda n’abashyitsi baturutse ahandi hantu hatandukanye binyuze mu bikorwa by’imyidagaduro, ubukerarugendo, ubucuruzi n’umuco.
Yagize ati: “Turifuza guha Abanyarwanda impeshyi nziza kandi ibafitiye akamaro. Iki gikorwa kizaba urubuga rwo gusabana, kwidagadura, kumurika ibikorerwa iwacu no gusangiza amahirwe yo ku kiyaga cya Kivu.”
Ngo mu rwego rwo gushimisha no kurushaho kwita ku banyamahirwe bazitabira iri serukiramucogurisha, hateguwe ibitaramo bizasusurutsa abitabira buri munsi, aho hateguwe abahanzi bakomeye b’ibyamamare bo mu Rwanda no muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Ibi bikorwa byitezawemo n’iserukiramuco yo kumurika ibikorerwa mu turere dutanu two mu Rwanda, dukora ku kiyaga cya Kivu, rikazunganira mu guteza imbere ibirango bya Made in Rwanda no gukangurira urubyiruko kwihangira imirimo.
abategura iki gikorwa batangaje ko kizagira uruhare rukomeye mu kuzamura ubukungu bw’Intara y’Iburengerazuba, binyuze mu kongera amahirwe y’ishoramari, ubukerarugendo n’itumanaho ryambukiranya imipaka.
Iyaremye ati" Dukeneye ko abantu bavumbura amahirwe ari mu Ntara yacu y’Iburengerazuba, cyane ku nkengero z’Ikiyaga cya Kivu".
Kivu Beach Expo & Festival 2025, iteganyijwe mu turere twa Rubavu, Rutsiro, Karongi, Nyamasheke, Rusizi, dukora ku Kiyaga cya Kivu.


















