Yanditswe na Mutungirehe Samuel
Mu murenge wa Nkombo wo mu karere ka Rusizi hari abajyanama b’ubuzima bavuga ko bakira abagore bashaka serivisi yo kuboneza urubyaro ariko bakabinginga ko babibakorera rwihishwa kuko abagabo babo batabikozwa, banga ko babata haramutse havutse ikibazo runaka.
Mamaurwagasabo yaganiriye na Furaha Francine, umujyanama w’ubuzima mu mudugudu wa Mbuga akagari ka Rwenje, mu murenge wa Nkombo, atangaza ko mu rugo iwe abitse amafishi menshi y’abagore bamugana rwihishwa bakeneye kuboneza urubyaro bakanamusaba kubabikira izo fishi mu rwego rwo kwirinda ko abagabo babo bazigwaho umubano kandi barababujije kubijyamo.
Uyu mujyanama avuga ko nyuma yo kwisanga n’umugabo we bagize abana 6 batangiye kuboneza urubyaro none bamazs kubona inyungu zabyo ariko akibabazwa n’ababyeyi bagenzi be bafite ikibazo cy’abagabo babo batarabyumva bakarinda kumusaba kubakorera iyo serivisi mu ibanga, umugabo n’umugore batabyumvikanyeho.
Avuga ko akenshi iyo myumvire mu bagabo bo ku Nkombo ari iya kera, mu muco wabo bumva ko umuryango ugomba kubyara abana benshi, umugore utababyaye umugabo akaba yamuharika abandi bagore bikarangira amutaye.
Furaha akomeza avuga ko iyo myumvire ikiri muri bamwe mu bagabo ituma abagore babo bamaze guhura n’ingaruka zo kubyara abana benshi badashoboye kubarere batangira gushakisha uko baboneza urubyaro mu ibanga.
Ati "Hari ubujyamo akihisha umugabo, mukabyumvikanaho ukamukorera ari ukwihisha, ukanamubikiea igipande. Kandi abagabo iyo bavuye kuroba mu mazi ubona abagore benshi baza bati ’mbabarira untere agashinge kuko umugabo aje kandi ntabwo nahobora kubimusobanurira ngo anyumve, yaranyihanangirije kenshi’.
Ni benshi pe, bari kubikora, mfite ipande by’abagore 11 maze gufasha kuboneza urubyaro mu ibanga."
Akomeza ashimangira ko iryo ari ihohoterwa kuri bo.
Ati "Ni ihohoterwa; umugabo aba ateganya ngo hari igihe byagira ingaruka ukandushya, bikazasaba ko uvuga ngo bakujyane kwa muganga kandi ntafite ubushobozi, ntiyibaze ati ubundu mbyayw benshi nabo bazazana ingaruka.Kubera ko adashaka ngo umugore we akore icyo ashaka babyumvaho kimwe kandi ku neza y’umuryango n’igihugu nk’uko kidushishikariza kubyara abo dushoboye kurera."
Umubyeyi baturangiye wagerageje kuboneza urubyaro mu ibanga kubera umugabo we utabikozwa yatubwiye ko bitera gahinda kubona umugabo ashaka kubyara abo atagishoboye kurera kandi adakozwa ibyo kuriganiza urubyaro.
Yagize ati "Njye naramwinginze ngo tuboneze urubyaro yarananiye, ngo azabyara n’abo iwabo batabyaye, ngo urubyaro rutangwa n’Imana, ni nayo izabarera. Njye biramvuna guhora ntwite inda ku yindi, naranamwinginze ngo ningira ikibazo nzimenya ariko yaranze gusa nabikoze mu ibanga ngo ndebe ko nakirerera aka kana kagakura, nibura kakagira myaka nk’itanu. Uyu mpetse ni uwa karindwi."
Umuyobozi w’Ikigo nderabuzima nkombo, Ntakirutimana Francois Xavier, yavuze ko nubwo ikigo nderabuzima cyabo ari icya Kiriziya Gaturika kitemera gutanga serivisi zo kuboneka urubyaro uretse kaigisha abashakanye gukoresha uburyo bwa kamere, ariko abakenera izo serivisi bazihabwa ku mavuriro mato ane (Poste de Sante) ari muri buri kagari usibye ako ikigo nderabuzima cyubatsemo.
Yagize ati "Birakorwa kuko kuri poste de Sante haba hari ibikoresho, bivuze ko poste de sante igenewe kuboneza urubyari iba ifite ibikoresho byose nkuko nubundi ikigo nderabuzima kiba kibifite, nkaba mvuga nti ni byiza, tuba tubegereye kirenza uko bakaje ku kigo nderabuzima."
Muri uyu murenge w’Ikirwa Nkombo wumvana bamwe imyumvire yuko umugore utabyaye abana benshi aba ari guca umuryango, bigasunikira bamwe mu kubyara abana badashobora kurera, bikaba byazatuma bakomeza kuzamura ubucukike bw’abaturage ku kirwa kitiyongera ubuso.
Mu gihe Leta n’abafatanyabikorwa bayo batashyira imbaraga mu bukangurambaga no kwegereza serivisi zo kuringaniza urubyaro ku bazikeneye bose byakomeza kongera umutwaro kuri iyi gahunda, cyane ko ku rwego rw’igihugu bibarwa ko hari n’abagore bagera kuri 14% bashaka serivisi zo kuboneza urubyaro ntibazibone.
















