Thursday . 16 July 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 16 July » Lioner Messi yageze ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi cya 2026 – read more
  • 14 July » France na Espagne ziracakirana mu mukino wa 1/2 cy’Igikombe cy’Isi 2026: Mbappé na Yamal bahanganiye itike yerekeza ku mukino wa nyuma – read more
  • 13 July » Lamine Yamal yujuje imyaka 19: Umwana w’igitangaza ukomeje kwandika amateka muri ruhago y’Isi – read more
  • 13 July » BK Pro League Awards 2026: Abakinnyi babaye intyoza bashimiwe ku mugaragaro – read more
  • 9 July » Morocco irashaka kwihimura kuri France mu mukino w’ishiraniro wa 1/4 cy’Igikombe cy’Isi 2026 – read more

Ntacyiza nko kubabera umuyobozi-Kagame

Saturday 22 June 2024
    Yasomwe na

Perezida Paul Kagame akaba n’Umukandida Perezida w’Umuryango FPR Inkotanyi yatangaje ko yasanze ntacyiza nko kuyobora abanyarwanda, abishingira ko bafatanya n’uwo bahaye inshingano bityo nawe atazabatenguha.

Yabitangaje kuri uyu wa Gatandatu imbere y’imbaga y’abanyarwanda basaga ibihumbi 350 bari bateraniye i Busogo mu karere ka Musanze, aho yatangiriye kwiyamamaza kongera kuyobora igihugu muri Manda y’imyaka 5 iri imbere.

Kandida Perezida Kagame yavuze ko ’ku bindeba, ntakintu kiba cyiza nko kuba Umunyarwanda. noneho by’akarusho rero, ntacyiza nko kubabera umuyobozi.’

Yakomeje agira ati: "Impamvu mbivuga ntyo ni uko kubabera umuyobozi biroroha. Mufasha uwo mwahaye inshingano yo kuba umuyobozi wanyu kuzuza inshingano nkuko tubigenza. ikiroganye tukagifatanya tukagikemura, ndetse ibibagoye byinshi kandi kenshi mukabyihanganira, mukabyumva, mugahera aho twese hamwe dushakisha umuti w’ibigomba gukemuka."

"Kuba ndi hano mbasaba ngo tuzatore neza itariki 15 z’ukwezi gutaha. Murabizi, muri uko gutorwa nta kazi kenshi njye mfitemo, n’ubu niyo mpamvu kuza hano byari ukubaahimira gusa ntabwo byari ukubasaba.

Nubundi simwe mwabinshyizemo? Nonese mwabinshyiramo mukabintamo, kandi nabwo mubintayemo, mufite ukundi mubigenza njye ntampaka. Akazi kose mwanshinze mu myaka ishize nagerageje uko bishoboka ndagakora, muramfasha; ibitaragenze neza ubwo namwe mubifitemo uruhare, nkuko mufite uruhare mubyagenze neza."

Yakomeje avuga ko "Ntabwo mwashimirwa ibyiza gusa ngo Njyewe mparirwe ibitaragenze neza mbyishyure, byose, byose turabisangiye. Uyu munsi rero ni ugukomeza kumvikana ko n’ibiri imbere, byiza kurusha nabyo tubisangira."

Yakomeje ashimira abanyarwanda muri rusange ko bagize ubudasa mu kwikura mu mateka igihugu cyanyuzemo, ababwira ko badakwiye guhangayitswa n’ibiri hanze byose bisakuza.

Yibukije abaturage ko atari we gusa uri mu biyamamaza, ko hari n’abandi bagerageza amahirwe yabo bityo bakwiye kwibuka ko nabo ari abanyarwanda kandi babifitiye uburenganzira, bityo ntawe ugomba kubahutaza.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru