Yanditswe na Ndayambaje Jean Claude
Abakorera mu isoko rya Mukamira, mu karere ka Nyabihu baravuga ko babangamiwe n’umwanda ukabije ugaragara muri iri soko, aho ukinjira wakirwa n’ibisigazwa by’ibibwa byajugunywe hirya no hino, amasashi atabora n’amazirantoki kubera kutagira ubwiherero.
Ahamenwa ibishingwe haruzura ntibividurwe bigateza amasazi mu isoko
Ubwo Umunyamakuru wa mamaurwagasabo yageraga mu isoko rya Mukamira, kuri uyu wa Kane tariki ya 3 Gashyantare 2022, yahasanze umwanda uwo mwanda, mu gihe abacuruzi bavuga ko bumiwe kandi batanga imisoro n’amahoro, bakaba batakambira akarere ko kagira icyo gakora.
Bamwe mu baturage baganiriye n’umunyamakuru wa mamaurwagasabo, bavuze ko bamaze igihe kirekire bagaragaza iki kibazo cy’umwanda ariko bakaba barabuze igisubizo.
Umwe muri bo Tumuhaye izina rya Nyirakaneza, yagize ati "Hose hose huzuye umwanda, huzuyemo amazirantoki, natwe abacuruzi biratubangamiye cyane; mudukorere ubuvugizi, mayibobo zijya ziza kwituma hano mu isoko. Ikindi murabona ko tutagira ubwiherero."
Uyu mucuruzi akomeza avuga ko bagiye bageze iki kibazo ku bayobozi biri soko ariko ntibagire icyo babikoraho.
Nyirakaneza nawe yagize ati "Twagerageje kugaragaza iki kibazo ariko nta gaciro baduha, baratubwira ngo ’nidukore ibindi tubyihorere’, ahubwo dufite impungenge ko tuzahandurira indwara z’ubuhumekero."
Rigore zivana amazi mabi mu isoko zarazibye, ziboreramo imyanda ntizakorerwa isukura.
Undi mucuruzi yitwa Musonera yavuze ko bahangayikishijwe n’umunuko uba muri iri soko hakaba n’ibizi bibi binuka muri rigori, nta bwiherero ndetse nta kimoteri.
Yagize ati "Nawe urabona nta bwiherero tugira, nta bimoteri kandi dutanga ayo gukora isuku, mbese natwe twibaza amaherezo y’iri soko bikatuyobera, akarere kadufashe byibuze babe badukoreye ubwiherero."
Twifuje kumenya icyo ubuyobozi bw’isoko buvuga kuri iki kibazo maze Visi Perezida, Nshimiyimana Joseph, ahakana yivuye inyuma ko nta mwanda uri mu isoko, ko nawe agiye kugenzura niba rifite umwanda koko.
Yagize ati "Nanjye sinzi niba harimo umwanda, keretse niba barantengushye bakajya gufunga ubwiherero, kuko ntako tuba tutakoze rwose, tugiye kubikosora."
Inyubako zimwe muri iri soko zarashaje zibura gisazura
Usibye kuba iri soko rya Mukamira rigaragaramo umwanda ukabije, nta buryo bwo kwirinda COVID-19 bufatika buba muri iri soko kuko ukinjira mu marembo y’isoko uhasanga ibizi bibi byuzuye mu rukarabiro bisa n’ibimazemo igihe kirekire.
Cyakoze bakimara kumenya ko hari Umunyamakuru uhageze bagiye gushaka amazi bahita basuka mu ndobo nayo isa nishaje cyane, mu bigaragara byasaga ko guhomera iyonkeje.





















