Yanditswe na Alice Umugiraneza
Abafite ubumuga bo mu murenge wa Rugera bakorera muri cooperative KOTIKARU bavuga ko hari amafaranga y’inkunga bagenewe na Leta, yo kunoza umushinga wabo wo gucuruzi imyaka ariko imyaka ibaye itatu amaso yaraheze mu kirere, bagashinja akarere kabasiragiza kandi babwirwa ko amafaranga yageze kuri konti ya karere.
Iyi koperative ifite abanyamuryango bagera kuri 54, barimo abagore 32 n’abagabo 22.
Bamwe mu bafite ubumuga bahaye amakuru Mamaurwagasabo bo muri iyi koperative, bavuga ko bakebeye ubuvugizi kugira ngo babone amafaranga bagenewe na leta bakarekeraho gusiragira.
Kankindi, ni izina twifashishije ku bw’umutekano w’umwe mu banyanuryango ba Koperative KOTIKARU baduhaye ayo makuru.
Yagize ati "Njyewe ahantu ibintu bipfira simpibaza, niba Umukuru w’Igihugu avuga ko inkunga igomba kugera kubo igenewe sinibaza ukuntu inkunga igenewe abafite ubumuga, byongeye baba bafite ibibazo byihariye itabageraho! Ni kwa kwikubira kw’abayobozi bo mu nzego zibanze."
Keziya, naryo ni izina twifashishije yagize, nawe yagize ati "Nkubu tumaze imyaka itatu dusiragira ku karere batubwira ko amafaranga ahari ariko batayaduha, ko ari milliyoni 1 kandi kurwego rw’igihugu bw’abafite ubumuga batubwiyeko ari milliyoni 4 zasohokeye ku karere z’abafite ubumuga."
Abanyamuryango b’iyi cooperative bo bavuga ko basanga kutabona inkunga bagenewe mu myaka itatu ikaba ishize biterwa no kwikubira kw’abayobozi bo mu nzego z’ibanze.
Umuyobozi wa cooperative KOTIKARU, Bucite Froduard yagize ati "Twebwe nka cooperative muri 2019 twari twasabye inkunga tubibwiwe n’urwego rw’igihugu rwabafite ubumuga, dusaba milliyoni 4 kugira ngo ducuruze imyaka; nyuma akarere katugira inama ko twasaba milliyoni imwe, ko ariyo idukwiriye, ko nyuma bazatwongera, nyuma tujya mu nama ya Never Again mu nama yabereye ku Mukamira, tubaza ikibazo cy’inkunga y’abafite ubumuga badusubije ko icyo kibazo bakizi bati ’kuki mutahawe ayo mafaranga’, tubabwira ko dutegereje."
Ubuyobozi bw’umurenge wa Rugera bwo buvuga ko habayemo kwibeshya amafaranga akayobera ku yindi konti.
Umukozi ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu murenge wa Rugera, Gahima Kabera Gerard, yagize ati "Hari inzira yari iteganijwe ko amafaranga azanyuramo, yari koherezwa kuri konti y’umurenge noneho nyuma umurenge nawo ukayohereza kuri konti ya koperative. Ikirimo gukorwa ubu ni ugusaba ko amafaranga anyura kuri konti y’umurenge kugira ngo binyure mu nzira yateganijwe, cyane ko akarere kamaze kwandikira SACCO babasaba ko ayo mafaranga yajya kuri konti y’umurenge."
Ubuyobozi bw’akarere ka Nyabihu bwo ntibwemeranya n’ibyo abanyamuryango ba koperative KOTIKARU bavuga, ko bemerewe milliyoni 4 aho kuba milliyoni 1.
Habanabakize Jean Claude, ni umuyobozi w’akarere wungirije ushinze iterambere ry’ubukungu, yagize ati "Iyo koperative yo muri Rugera twayihaye milliyoni 1 ndetse n’ikimenyimenyi ni uko twayabahaye tariki 10 Ukuboza muri uyu mwaka kuko nta koperative irenza milliyoni 1, igisigaye ni ukuvugana n’umurenge tukareba aho bigeze."
Kugeza ubu mu karere ka Nyabihu habarurwa koperative 42 z’abafite ubumuga bunyuranye kuva muri 2015 kugeza muri 2021 akarere ka Nyabihu kavuga ko milliyoni 24 hatewe inkunga koperative z’abafite ubumuga zagaragaje mishinga ihiga iyindi.
















