Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more

Nyabihu: Abakoresha umuhanda Shaba-Kabatwa barasaba ko ukorwa

Wednesday 5 April 2023
    Yasomwe na

Yanditswe na Ndayambaje Jean Claude

Abaturage bo mu karere ka Nyabihu by’umwihariko abahinzi n’aborozi baratangaza ko kweza imyaka ari kimwe no kuyibonera isoko ari ikindi, bitewe n’iyangirika ry’umuhanda Shaba-Kabatwa.

Barifuza ko ukorwa bikajya biborohera kugeza umusaruro wabo ku isoko batagowe n’ibinogo biwuzuyemo.

Aba baturage babitangarije umunyamakuru wa mamaurwagasabo ubwo yageraga mu karere ka Nyabihu basaba ko ubuyobozi bwabafasha bukabasanira uyu muhanda.

Ndayambaje Theoneste ni umucurizi w’ibirayi, twasanze arimo gusunika umufuka w’ibirayi ku igare.

Yagize ati: "Kubera umuhanda mubi dupakira ibirayi nyuma y’abandi, urabona ko wuzuyemo ibinogo rwose, biratuvuna cyane. Turifuza ko bawudukorera tukajya tugeza umusaruro wacu ku isoko nta mbogamizi."

Undi muturage witwa Nizeyimana Jean Damour yagize ati: "Urabona kuvana amata kabatwa turi muri uyu muhanda mubi gutya, bidutera igihombo, kuko hari igihe igare rigwa mu gisimu amata yose agashyirira hasi, turifuza ko bashaka uburyo byibuze basukamo igitaka niba kaburimbo itabasha kuboneka, noneho muri ibi bihe by’imvura turagowe cyane."

Aba baturage bakomeza bavuga ko niyo imodoka zije gupakira ibirayi zibaca amafaranga menshi bitewe nuko uyu muhanda ari mubi.

Twifuje kumenya icyo ubuyobozi bw’Akarere ka Nyabihu buvuga kuri iki maze umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Jean Claude Habanabakize avuga ko ikibazo cy’uyu muhanda wa Shaba-Kabatwa bakizi ariko bazagerageza kuwusana mu ngengo y’imari y’umwaka utaha wa 2023/2024.

Yagize ati: "Uriya muhanda uri mu mihanda dufite izasanwa (Maintainance) muri rusange, dufite imihanda myinshi ikenewe gukorwa. Uyu muhanda wa Shaba-Kabatwa turi kuwuteganyiriza igenamigambi mu ngengo y’imaei izatangira mu kwezi kwa Nyakanga, ubwo rero twumva yuko ibyo ngibyo aba ari ngombwa, gusa tugenda dusiba ibinogo binyuze mu buryo bw’imiganda kandi tuba tubizi ko yangiritse."

Abaturage ba Nyabihu abenshi ubukungu bwabo bushingiye ku buhinzi n’ubworozi arinaho bahera basaba ko imihanda igana aho batuye yakorwa bikajya biborohera kugeza umusaruro ku isoko.

Hari imihanda ijya mu nsisiro z’abaturage yashyizwemo amabuye y’amakoro ibangamira ibinyabiziga

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru