Mu murenge wa Mukamira mu karere ka Nyabihu, hari umudugudu wa Kabyaza watujwemo abatishoboye banubakirwa isoko ariko ribura urikoreramo.
Aba baturage babitangarije umunyamakuru wa mamaurwagasabo.rw ubwo yageraga muri uyu murenge wa Mukamira, bakavuga ko kuva ryubakwa barikoreyemo mu ntangiro baritashye ariko ngo risigaye ryarabaye nk’ubwiherero kuko usanga ryuzuyemo umwanda w’abantu.
Aba batishoboye iyo ubabajije igituma batarigana nakubwira ko babuze igishoro cyo kurangura ibicuruzwa byo kudandikamo nyamara ngo ubushake barabufite.
Umwe muri aba baturage yanze kwivuga amazina kugira ngo abayobozi batamumerera nabi, yavuze ko inyubako zirimo kwangirika ubuyobozi burebera.
Yakomeje agira ati: "Iyi nyubako irimo kwangirika kandi mu byukuri muri uyu mudugudu twese batuzanye kudutuza hano ntamikoro dufite ariko leta igize gutya bakatwemera iriya nkunga y’igishoro twumva baha abandi batishoboye bakiteza imbere twarikoreramo. Ubu se amafaranga yubatse iri soko uragira ngo ntiyapfuye ubusa. Abantu benshi niho bugama, abashumba n’abana bajya kwitumamo, ngira ngo nawe wabonye umwanda urimo."
Undi muturage witwa Yesarakiza Koresi yagize ati: "Iki gikorwa remezo cya leta kirimo gupfa ubusa, abantu barimo hano baje ari leta ibubakiye, ibaze nawe isoko ririmo amashanyarazi, rifite ibigega bifata amazi, biteye agahinda iyo ubona isoko rimeze gutya umwaka umwe, ibiri igashyira ridakorerwano ni ikibazo gikomeye; icyo leta yajya ikora nukubaka igikorwaremezo yamaze kwiga neza umushinga y’ikintu kizakorerwamo."
Mukeshimana Ihirwe Marie amaze imyaka ine muri uyu mudugudu wa Kabyaza yagize ati: "Ni ikibazo cy’ubukene, kuko turamutse tubonye ubushobozi iri soko twarikoreramo rikabyazwa umusaruro, twajya kurangura ibijumba, imboga, kubera ko nta bantu barimo kurikoreramo ririmo kwangirika."
Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu Mukandayisenga Antoinette yavuze ko iri soko ryubatswe kugira ngo abaturage bo mu mudugudu wa Kabyaza n’abandi bo hanze bajye barikoresha baribyaze umusaruro.
Ati: "Iri soko nubundi ry’ubakiwe abaturage bo mu mudugudu n’abandi bahaturiye kugira ngo bajye barikoresha, ubu rero sinibaza impamvu ridakorerwano, kuba batarikoreramo nicyo kibazo, ariko rwose ndikumwe na ES w’umurenge wa Mukamira, abantu bose bakabaye bayikoresha."
Ku kijyanye no kuba bahereza abaturage igishoro kugira ngo bakorerere muri iri soko rya Kabyaza Mini-Market uyu muyobozi yagize ati: "Kuri ubwo buryo bujyanye no kuba bahabwa igishoro byaba ibyo kuvugana n’umurenge, kuko iyo nkunga ubundi yagakwiye kuba iya bose, kubera ko kuvuga ko batemererwa guhabwa iyo nguzanyo ntabwo mbizi, ntekereza byakabaye ibya twese."
Iyo ugeze muri iyi nyubako usanga kuzuyemo umwanda ukabije, ku buryo ugira ngo ni mu bwiherero bitewe n’uburyo haba hameze, iri soko kandi ririmo amashanyarazi, rifite ibigega bifata amazi, bakaba bifuza ko hashakwa igisubizo rigakoreshwa.
Yanditswe na Jean Claude Ndayambaje






















