Yanditswe na Ndayambaje Jean Claude
amwe mu baturage bo mu murenge wa Kabatwa mu karere ka Nyabihu barataka ko bahangayikishijwe no kuba bamaze imyaka 5 batagira amazi meza, bikaba biri kubatera kurwara indwara ziganjemo inzoka zo mu nda.
Ubwo umunyamakuru wa mamaurwagasabo yageraga muri uyu murenge wa Kabatwa, yasanze ahari utuzu tw’amazi rusange twarafunzwe, nta mazi aheruka kuhagera. Umunyamakuru yakirijwe n’uruhuri rw’ibibazo by’abaturage, bamutuma, batakambira leta ko yabaha amazi meza kuko inzoka zo munda zibarembeje.
Mekeshimana Froincoise yahamirije mamaurwagasabo ko bamaze igihe kirekire batagira amazi meza ahubwo bakaba bavoma ibizenga, bikomeje kubatera indwara zitandukanye zo mu nda.
Kamwe mu tuzu tw’amazi tugiye gusaza atagarutsemo
Mukeshimana yagize "Tumaze igihe kirekire tuvoma ibizenga by’amazi mabi, inzoka zaratwishe, nubwo tubura uko tugira tugafata ibi bizi tukabiteka ariko bigera mu nda bikatumerera nabi, urabona iyi migezi kera yari ifite amazi none ntayo, barayafunze, mutuvuganire abana bacu natwe tumerewe nabi."
Undi muturage witwa Munyemanzi we yavuze ko imyaka iri kugera muri itanu batagira amazi meza none indwara zikomoka ku mwanda zikomeje kubibasira.
Ngaha aho abaturage basigaye bavoma amazi yo kunywa, gutekesha n’isuku
Munyemanzi yagize ati "Tumaze imyaka igera muri itanu tuvoma ibi bizi by’ibiroha, wagiye ubona abantu bagiye babivoma mu mbuga hasi, biba byuzuyemo imyanda myinshi, nanjye ubwanjye inzoka zimereye nabi abana ntiwareba; mudukoreye ubuvugizi tukagira amazi asukuye twagira ubuzima bwiza."
Twifuje kumenya icyo ubuyobozi bw’Akarere ka Nyabihu buvuga kuri iki kibazo maze umuyobozi w’Akarere w’ungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Simpenzwe Pascal, avuga ko imiyoboro y’amazi iri gukorwa ku bufatanye n’umushinga Horizon, ku buryo mu gihe gito bagomba kuba babonye amazi meza.
Simpenzwe yagize ati "Turizeza abo baturage ba Kabatwa, Jenda, Bigogwe, Mukamira n’indi mirenge ikora ku birunga ku bufatanye n’umushinga Horizon turimo gukora amazi ku buryo mu minsi mike bagomba kuba babonye amazi meza."
Uyu muyobozi akomeza avuga ko impamvu amazi meza yatinze kugera kuri aba baturage hari amatiyo yari yarabuze kubera ingendo zarimo ibibazo bityo bakaba bagomba gutegereza bihanganye mu gihe gito iki kibazo kizaba cyakemutse.
Iyo ugenda mu ngo zo muri iyi mirenge itagira amazi usanga buri rugo umuturage yaragiye acukura ikigega cyo mu kuzimu gifata amazi y’imvura, aba asa n’umukara, gusa abaturage babwiye umunyamakuru ko mbere yo kuyakoresha babanza kuyateka, ariko nanone bisa naho ntacyo biba bivuze kuko aba yuzuyemo udusimba n’imyanda myinshi akaba afite n’impumuro mbi.



















